skol
fortebet

Umufana wakubiswe na Justin Bieber agiye kumujyana mu nkiko

Yanditswe: Monday 28, Nov 2016

Sponsored Ad

Justin Bieber agiye kujyanwa mu nkiko n’umufana yakubise ingumi ku munwa akamuvisha amaraso. Icyo gihe yari i Barcelona aho yakoreye igitaramo mu ijoro ryo kuwa 22 Ugushyingo 2016.
’Purpose Tour’ ni urugendo rw’ibitaramo rwatangiwe n’umuhanzi Justin aho agomba kuzenguruka ibihugu byo kumugabane w’iburayi. Akimara gukora igitaramo mu mujyi wa Palau Sant Jordi, uyu muhanzi yatangiye gutembera uwo mujyi ari nabwo yahuraga na bamwe mu bafana bifuza kumusuhuza. Bamwe mu bafana be bakomeje guhatiriza (...)

Sponsored Ad

Justin Bieber agiye kujyanwa mu nkiko n’umufana yakubise ingumi ku munwa akamuvisha amaraso. Icyo gihe yari i Barcelona aho yakoreye igitaramo mu ijoro ryo kuwa 22 Ugushyingo 2016.

’Purpose Tour’ ni urugendo rw’ibitaramo rwatangiwe n’umuhanzi Justin aho agomba kuzenguruka ibihugu byo kumugabane w’iburayi. Akimara gukora igitaramo mu mujyi wa Palau Sant Jordi, uyu muhanzi yatangiye gutembera uwo mujyi ari nabwo yahuraga na bamwe mu bafana bifuza kumusuhuza.

Justin agiye kujyanwa mu nkiko

Bamwe mu bafana be bakomeje guhatiriza ngo asohoke mu modoka abasuhuze. Justin Bieber yamanuye ikirahure cy’Imodoka kugirango avugane nabo ariko ntawemerewe kumukoraho.

Kevin Ramirez niwe mufana wavuye amaraso menshi nyuma yo gushaka kunyuza ukoboko mu idirishya ry’Imodoka ngo amukoreho. Uyu muhanzi ntiyabyishimiye kuko yahise amukubita ingumi mu isura ari nabyo byamuviriyemo kuvirirana, nyuma yaho amashusho ya Justin Bieber arwana n’uwo mufana yatangiye gusakara hose kumbuga nkoranyambaga.

Akimara gukora ibyo, Justin yahise abwira umushoferi we akandagira umuriro w’imodoka barikomereza.Kevin Ramirez aganira na Radio yo muri Espagne yavuze ko ikirego cye yiteguye ku kigeze mu nkiko dore ko yanamaze kuvugana n’umwunganira mu mategeko uzamufasha kugaragaza akarengane yakorewe na Justin Bieber.

Uyu mufana avuga ko, yashatse kunyuza akaboko mu idirishya ry’imdoko agamije gukora ku rukutu rwa Justin Bieber. Yanavuze ko atishimiye ibyo uyu muhanzi yamukoreye kuko yashoboraga gukoresha ubundi buryo ariko atamukubise

Muri iyi minsi Justin Bieber ntarikumvikana n’abafana be. Benshi bamushinja ubwirasi no kudaha agaciro abakunzi be.Muri Gicurasi uyu mwaka Justin Bieber yatangaje ko atikifuza abantu bakomeza kumwifotorezaho cyane kuko bituma yiyumva “nk’inyamaswa yo muri pariki”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa