skol
fortebet

Umugore w’umuhanzi Nzeyimana Emile yitabye Imana

Yanditswe: Thursday 21, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imna akaba n’umu producer , Emile Nzeyimana ari mugahinda ko gupfusha umufasha we umusigiye abana banu.

Sponsored Ad

Ineza Parfine ,wakundaga kwitwa izina Tomoto yiswe n’umugabo yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Nzeri 2023.

Papa Emile yabihamirije ikinyamakuru cya IGIHE ducyesha iyi nkuru avuga ko yapfiriye mu rugo ku wa 20 Nzeri 2023.

Aho yagize ati “Tomato yitahiye ejo mu gitondo, narabyutse ngo ndebe uko ameze nsanga yamaze kwitahira, yari amaze iminsi arwaye ariko yari yarorohewe ndetse baramusezereye mu bitaro.”

Uyu mugore yitabye Imana aguye muri Kenya aho we n’umuryango we bari barimukiye kuko ari naho Papa Emile yari asigaye akorera ibijyanye no gutunganya imiziki.
Ineza Parfine yitabye Imana assize abana batanu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa