skol
fortebet

Umugore wa Will Smith yatangaje ko bamaze imyaka myinshi baratandukanye mu ibanga

Yanditswe: Wednesday 11, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umukinnyi wa filime Jada Pinkett Smith akaba n’umugore wa Will Smith nawe wamamaye muri filime , yahishuye ko kuva muri 2016 we n’uyu mugabo we batandukanye mu ibanga.

Sponsored Ad

Uyu mugore yavuze ko batakibana nk’umugabo n’umugore n’ubwo babihishe bagakomeza kujijisha bagaragara kenshi bari kumwe mu ruhame.

Mu mashusho yavuye mu kiganiro bagiranye na NBC News by’umwihariko n’umunyamakuru Hoda Kotb,Pinkett Smith yavuze ko bombi batigeze bahishura gutandukana kwabo kuko batari biteguye.

Yavuze ko ’bakomeje kugerageza kumenya uko bafatanya".

Yakomeje abwira Kotb ati“Ibyo twabibwira abantu gute?.Ntabwo twabibonye."

Pinkett Smith w’imyaka 52 na Smith w’imyaka 55 bashakanye mu 1997. Pinkett Smith yavuze ko batatandukanye mu buryo bwemewe n’amategeko.

Muri Nyakanga 2020, umuririmbyi August Alsina yatangaje ko yasambanye na Pinkett Smith, ikintu yemeje mu kiganiro yagiranye n’umugabo we kuri “Red Table Talk.”

Icyo gihe Pinkett Smith yavuze ko we n’umugabo we bari babanye nabi ubwo yagiranaga umubano n’uyu muhanzi aruta cyane mu myaka.

Pinkett Smith yahishuye ko byinshi ku rushko rwe, umwuga we ndetse n’ubuzima bwe bwite bizaba bikubiye mu gitabo ari hafi gushyira hanze yise “Worthy.”Iki gitabo kizasohoka kuwa 17 Ukwakira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa