skol
fortebet

Icyamamare muri sinema Lee Sun-Kyun yasanzwe mu modoka yapfuye

Yanditswe: Thursday 28, Dec 2023

featured-image

Sponsored Ad

Lee Sun-Kyun ukomoka muri Koreya y’Epfo wamamaye muri filime zitandukanye yasanzwe mu rugo iwe yitabye Imana . Yapfuye afite imyaka 48 y’amavuko

Sponsored Ad

Umukinnyi wa filime Lee Sun-Kyun ukomoka muri Koreya y’Epfo wabashije no kubaka izina muri Hollywood, yashenguye imitima ya benshi byumwihariko abafana be n’umuryango we nyuma y’uko bitangajwe ko yapfuye .

Mu ijoro ryatambutse nibwo Lee Sun-Kyun yasanzwe mu rugo iwe mu mujyi wa Seoul, yamaze gushiramo umwuka. Umugore we Jeon Hye-Jin niwe wahamagaye polisi nyuma yo kubona urwandiko umugabo we yasize amwandikiye amusezera.

The Guardian dukesha iyi nkuru yatangaje ko urwo rwandiko rwasezeraga ku mugore we rwashyikirijwe Polisi y’uyu mujyi. Ibyo yanditse byagizwe ibanga uretse kuba hatangajwe ko mu byo yanditse yasabye imbabazi umugore we.

Iruhande rwaho yapfiriye hasanzwe agacupa karimo uburozi bwa ‘Carbon Monoxide’. Hari kandi agapfunyika k’imyambi nk’uko ibinyamakuru byo muri Koreya y’Epfo byabitangaje.

Mbere yo kwitaba Imana, ku itariki 23 Ukuboza, Lee yari yatawe muri yombi azira ikiyobyabwenge cya ‘Cocaine’ basanze mu mudoka ye.

Uyu mukinnyi wa filime kandi yarasanzwe azwiho gukoresha ibiyobyabwenge cyane dore ko mu 2021 yafunzwe amezi 8 azira ibiyobyabwenge. Mu 2022 nabwo yafunzwe azira urugomo nyuma yo kurwana ku mugaragaro agakomeretsa mugenzi we.

The Guardian yakomeje itangaza ko Lee Sun-Kyun yakunze kurangwa n’ifungwa azira ibiyobyabwenge ndetse ko ari mu bakinnyi ba filime beza muri Koreya y’Epfo gusa akaba yaricaga izina rye bitewe n’imyitwarire ye.

Lee Sun-Kyun witabye Imana yiyahuye afite imyaka 48 y’amavuko, yatangiye gukina filime mu 2001 nyuma yo kurangiza amashuri muri kaminuza ya Korea National University of Arts.

Yahise akina muri filime y’uruhererekane yitwa ‘Lovers’ yatumye amenyekana byihuse. Mu 2019 Lee yakinnye muri filime yitwa ‘Parasite’ yanamuhesheje igihembo cya ‘Oscar Award’.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa