Imyidagaduro
Umunyarwandakazi yahawe igihembo gihabwa ibyamamare ku isi
Yanditswe: Saturday 18, Nov 2023
Umubyinnyi mpuzamahanga w’umunya-Rwanda, Sherrie Silver, ari mu bashyikirijwe igihembo n’ikinyamakuru cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, TIME Magazine kubera uruhare bagize mu kuzana impinduka ku Mugabane wa Afurika.
Abahawe ibi bihembo barimo Ellen Johnson Sirleaf wabaye Perezida wa Liberia na Fred Swaniker, umunyemari ukomoka muri Ghana.
Umuhango wo gutanga ibi bihembo byiswe ‘TIME 100 Impact Awards Africa’ wabereye muri Kigali Convention Centre mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Ugushyingo mu 2023.
Sherrie Silver ashimirwa ibikorwa yakoze abinyujije mu muryango Sherrie Silver foundation.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *