skol
fortebet

Umuvugizi wa Guverinoma yagize icyo atangaza ku ifungwa rya Tity Brown rikomeje kuvugwaho na benshi

Yanditswe: Wednesday 20, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Henshi ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye abantu bari gusabira ubutabera umubyinnyi umaze igihe afunze witwa Tity Brown.

Sponsored Ad

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda , Alain Mukuralinda yashimangiye ko Tity Brown umaze igihe kirenga umwaka afungiye i Mageragere azasomerwa umwanzuro ku itariki 22 Nzeri Saa saba z’amanywa ku Rukiko i Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge.

Mu gihe abantu bakomeje kwibaza ku rubanza rwa Titi Brown ndetse benshi banamusabira Ubutabera, Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda yibukije abari gusabira ubutabera Umubyinnyi Ishimwe Thierry uzwi nka Titi Brown ku mbuga nkoranyambaga, ko badakwiye guhangayika kuko ibyabaye mu rubanza rwe bikurikije amategeko kandi ko ubutabera buzatangwa Tariki 22 Nzeri 2023.

Abinyukije ku rukuta rwe rwa X( rwahoze ari Twitter) yagize ati,

"Ku wa 18/11/21 Ishimwe Thierry yaburanye ifungwa ry’agateganyo, ku wa 22/11/21 afungwa by’agateganyo iminsi 30. Yarajuriye akomeza gufungwa. Yaregewe urukiko ahabwa kuburana ku ya 30/11/22 rusubikwa ku mpamvu zasobanuwe. Ku wa 20/7/23 yaburanye mu mizi ruzasomwa ku wa 22/9/23".

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa