skol
fortebet

Uwimpundu uzwi nka Rufonsina yavuze icyamuteye kugaragaza amabere no konsa abana batari abe

Yanditswe: Thursday 28, Dec 2023

featured-image

Sponsored Ad

Uwimpundu Sandrine wamenyekanye nka Rufonsina muri filime y’Umuturanyi Series yasobanuye uko byagenze ngo agaragaze amabereye anonse abana batari abe mu mashusho ya filimi iheruka kujya hanze.

Sponsored Ad

Ni amashusho yagarutsweho cyane ku mbuga nkoranyambaga aho benshi bemezaga ko bitari bikwiriye.

Aya mashusho agaragara muri filimi yitwa The Forest itambuka ku rubuga rwa Youtube.

Rufonsina avuga ko ubuhanga bw’utunganya amashusho bwatumye abigaragaza uko babyifuzaga ariko bikaba bihabanye n’ukuri.

Rufonsina yasobanuye ko amabere ye atagiye hanze bikabije kuko imoko itigeze igaragazwa muri filime.

Mu kiganiro na Murindahabi Irene, Rufonsina yavuze ko bageze ku ntego yabo bifuzaga, kuba benshi baratangajwe n’icyo kintu kitashoborwa n’uwari we wese mu mwuga wa filime.

Ati “ Nta muntu wanshutse! Kandi ntabwo nabonkeje kuko iryo kosa sinarikora, kandi sinemerewe kubonsa ntarababyaye, hari n’indwara zandurira mu konsa. Ntabwo nigeze mbonsa ahubwo biriya ni ubuhanga bwa camera man n’uwatunganije amashusho (editing), ariko amabere yo kuyagaragaza ni ayanjye”.

“ Ntabwo abakinnyi bose twumva ibintu kimwe! Ariko ku giti cyanjye numva ko umukinnyi mwiza ibyo asabwa byose gukora abishoboye yabikina”.

Rufonsina yavuze ko imoko ariryo bere kandi ko nta moko ye yigeze ijya hanze.

Ati "Niyo mwayibona hari n’abakina ibirenze ibyo, ariko njye narindi konsa abana gusa”.

Iyi filime yanditswe n’umukinnyi wa filime uri kuzamuka witwa Soloba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa