skol
fortebet

Cedric afashije Rayon Sports kunyagira Esperance 7 ku busa

Yanditswe: Tuesday 13, Dec 2016

Sponsored Ad

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 13 Ukuboza 2016, rayon Sports yakinaga umukino wa gishuti n’ikipe ya Esperance, ku kibuga cya mumena maze umukino urangira ikipe ya Rayon Sports itsinze Esperance akayabo k’ibitego 7-0.
Ibitego bibiri bya Cedric, kimwe cya Nicola Mahora, Lomami Frank, Nahimana Shassir, Kwizera Pierrot na Musa Camara nibyo byafashije rayon Sports kunyagira iyi kipe.
Ni umukino umutoza Masudi yari yahaye amahirwe ikipe twakita iya kabiri dore ko abasanzwe babanzamo banjiyemo (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 13 Ukuboza 2016, rayon Sports yakinaga umukino wa gishuti n’ikipe ya Esperance, ku kibuga cya mumena maze umukino urangira ikipe ya Rayon Sports itsinze Esperance akayabo k’ibitego 7-0.

Ibitego bibiri bya Cedric, kimwe cya Nicola Mahora, Lomami Frank, Nahimana Shassir, Kwizera Pierrot na Musa Camara nibyo byafashije rayon Sports kunyagira iyi kipe.

Ni umukino umutoza Masudi yari yahaye amahirwe ikipe twakita iya kabiri dore ko abasanzwe babanzamo banjiyemo basimbura, ndese harimo na bamwe mu bakinnyi bari mwigeragezwa muri iyi kipe harimo umusore Karekezi waturutse mw’ikipe ya Azam FC wanagarageje urwego ruri hasi cyane bigaragara ko agifite byinshi byo kwiga, hakaza n’umusore Hamisi Cedric wagaragaje ko ari umukinnyi ukomeye dore ko yanatsinze ibitego 2 byose.

Cedric yishimiwe cyane n’abafana ba Rayon bitewe nibyo yakoraga mu kibuga, nyuma y’uyu mukino ndetse abafana ntibariye iminwa batangarije Umuryango.rw ko bazakora ibishoboka byose ntabacike.

uyu yagize ati"Cedric n’umusaza kabisa, nka barayon yadushimishihe, yagaragaje urwego ruri hejuru cyane, batubwire icyo bashaka cyose tuzagikora ariko nta ducike arakenewe muri Rayon."

Cedric n’umwe mu bakinnyi byagaragajwe ko yifuzwa n’umutoza Masudi Djuma ngo aze amufashe mu mikino nyafurika, kandi kumusinyisha bizaturuka ku musanzu w’abafana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa