skol
fortebet

"Dufite imvune nyinshi ariko njye mbifata nk’amahirwe kubandi bakinnyi ngo bigaragaze." Jimmy Mulisa

Yanditswe: Tuesday 13, Dec 2016

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe ya APR FC, Jimmy Mulisa aratangaza ko nubwo muri iyi minsi ikipe ye yugarijwe n’imvune nyinshi kandi z’abakinnyi kandi bakomeye atari ikibazo cyane, ahubwo we abifata nk’amahirwe ku bandi bakinnyi ngo babe bakwigaragaza.
Ibi yabikomejeho ubwo yabazwaga n’itangazamakuru niba abona ubusatirizi bwe buri buze kuyoborwa n’umusore w’imyaka 17 dore ko ba rutahizamu be bose bari mu mvune, maze yemeza ko uyu mwana Nshuti Innocent aribuze guheka ikipe igihe abandi bakiri mu mvune.
Murisa (...)

Murisa yagize ati"nk’ukuntu nabibababwiye Nshuti n’umuntu ufite ubuhanga, kuba mfite imvune mu busatirizi no ku muha icyizere, azadufasha nk’uko nabivuze ko dufite imvune nyinshi, ariko kuri njye numva ari amahirwe yo guha abandi umwanya ngo nabo bigaragaze."

Ikipe ya APR FC kugeza ubu iri ku mwanya wa 2 inyuma ya Rayon Sports n’amanota 17 ariko ikaba ifite umukino w’ikirarane na Pepiniere w’umunsi wa 5 utarakiniwe igihe, ukaba uzakinwa ku miunsi w’ejo ku kibuga cya Pepiniere ku Ruyenzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa