skol
fortebet

Hamenyekanye uwishyuriye Dani Alves amafaranga yo gusohoka muri gereza

Yanditswe: Monday 01, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Hamenyekanye igitangaza kiri inyuma y’uwishyuriye amafaranga y’ingwate umukinnyi Dani Alves ya miliyoni y’amayero (£850,000) kugira ngo asohoke muri gereza by’agateganyo.

Sponsored Ad

Ku wa mbere, tariki ya 25, Alves yashoboye gusohoka muri gereza nyuma yo kwishyura amafaranga y’ingwate angana na miliyoni y’amayero yari yasabwe n’urukiko.

Nubwo yinjije miliyoni zisaga 45 z’amapound mu buzima bwe bwos nk’umukinnyie, Alves yafungiwe konti za banki zose afite ubwo yari muri gereza bityo ntiyari gushobora kubona ariya mafaranga ngo yiyishyurire.

Ariko umunyamakuru w’umunya Espagne, Marisa Martín Blazquez, yatangaje ko uwishyuriye Alves ari ikinyamakuru cyo muri Brazil.

Blazquez yavuze ko iki kinyamakuru cyamuhaye ariya mafaranga yose kugira ngo azabahe ikiganiro cyihariye.

Blazquez yagize ati: "Ikinyamakuru kizwi muri Brazil, gikora inkuru zikomeye ku bantu bakomeye muri Brazil no ku rwego mpuzamahanga.

Hari urutonde rw’ibisabwa bigomba kubahirizwa.

Ikiganiro kizaba ari inkuru ya videwo ku nkuru ya Alves muri gereza.

"[Kwishyura] ariya mafaranga ni intambwe ya mbere yo kwishyura icyo kiganiro cyo mu bwoko bwa documentaire kirimo gukorwa."

Kimwe mu bisabwa nuko Alves agomba gushaka uko umugore we Joana Sanz nawe azavugana n’iki kinyamakuru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa