skol
fortebet

Impinduka ku mukino APR FC yagombaga gusuramo Pepiniere

Yanditswe: Wednesday 14, Dec 2016

Sponsored Ad

Kuri uyu wa gatatu hari hategenyijwe umukino wa shampiyona w’ikirarane utarakiniwe, APR FC yagombaga gusura Pepiniere bagakinira ku Ruyenzi, ariko ku munota wa nyuma habaye impinduka umukino wimurirwa kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo nubundi kuri uyu wa gatatu tariki 14 Ukuboza 2016.
Ni umukino w’umunsi wa gatandatu utarakiniwe igihe bitewe n’uko ikipe ya APR FC yari yitabiriye imikino yo kwizihiza ubwigenge bw’igihugu cya Congo Brazaville, bahita bawimurira kuri uyu wa gatatu.
Mbere (...)

Mbere y’amasaha make nibwo byamenyekanye ko ikipe ya Pepiniere iri bwakirire APR FC ku kibuga cya Kigali aho kuyakirira ku kibuga cyo ku Ruyenzi, ibi bytewe n’uko ikibuga cyo ku Ruyenzi kitameze neza bitewe n’imvura imaze iminsi igwa kikangirika kuburyo kitakinirwaho umukino wa shampiyona, kikaba cyaranagaritswe kikaba kitazongera gukinirwaho imikino ya shampiyona.

Ni ikipe ya nyuma ku rutonde rwa shampiyona ni nota rimwe igiye kwakira ikipe ya kabiri n’amanota 17.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa