skol
fortebet

Masudi Djuma arasaba abafana ba Rayon Sports gukora ibishoboka bagasinyisha Cedric

Yanditswe: Thursday 15, Dec 2016

Sponsored Ad

Umutoza wa Rayon Sports Masudi Djuma arasaba abafana ba Rayon Sports gukora ibishoboka byose bakiyandikisha kugira ngo batange umusanzu wabo bagure umurundi Amissi Cedric aze gufasha iyi kipe kuko imukeneye cyane.
Masudi Djuma yatangarije Umuryango.rw ko Amissi Cedric ari umukinnyi ikipe ya rayon Sports ikeneye ngo aze ayifashe mu marushanwa izakina cyane cyane nko muri CAF Conferation Cup, bityo akaba asaba abafana ba Rayon Sports gukora ibyo basabwe ngo Cedric abe umukinnyi wa Rayon (...)

Sponsored Ad

Umutoza wa Rayon Sports Masudi Djuma arasaba abafana ba Rayon Sports gukora ibishoboka byose bakiyandikisha kugira ngo batange umusanzu wabo bagure umurundi Amissi Cedric aze gufasha iyi kipe kuko imukeneye cyane.

Masudi Djuma yatangarije Umuryango.rw ko Amissi Cedric ari umukinnyi ikipe ya rayon Sports ikeneye ngo aze ayifashe mu marushanwa izakina cyane cyane nko muri CAF Conferation Cup, bityo akaba asaba abafana ba Rayon Sports gukora ibyo basabwe ngo Cedric abe umukinnyi wa Rayon Sports.

Yagize ati "ibintu Cedric yasabye barimo kubishaka, nicyo gituma ndikubwira bafana biyandikishe tubone amafaranga yo kumuha, kuko arakenewe muri Rayon Sports ngo adufashe, kuko n’umukinnyi uzi ikipe, uzi shampiyona n’umuntu uzi gukina ufite experience yadufasha byinshi."

Uku gushaka gusinyisha uyu murundi Cedric byaba ari bumwe mu buryo bwo gusimbuza Kwizera Pierrot nawe w’umurundi bivugwa ko ntagihindutse ashobora kwerekeza muri Moroc.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa