skol
fortebet

Ngandu Omar yakuyeho urujijo kubibazaga niba ari Umunyarwanda cyangwa Umurundi

Yanditswe: Tuesday 13, Dec 2016

Sponsored Ad

Myugariro w’ikipe ya APR FC, Ngandu yakuye urujijo mubibaza k’ ubwenegihugu bwe avuga ko ari Umunyarwanda wuzuye
Ni mu gihe hari hashize iminsi abantu bibwira ko Omar ashobora kuba ari Umurundi ukinira APR FC, nyamara iyi kipe yarafashe icyemezo cyo gukinisha Abanyarwanda.
Bitangira kuvugwa ko uyu musore yaba ari Umurundi byahereye ku kuba yarakiniye ingimbi z’ Abarundi batarengeje imyaka 23. Hakiyongeraho no kuba yarigeze guhamagarwa mu ikipe nkuru y’ u Burundi nubwo atayikiniye umukino (...)

Sponsored Ad

Myugariro w’ikipe ya APR FC, Ngandu yakuye urujijo mubibaza k’ ubwenegihugu bwe avuga ko ari Umunyarwanda wuzuye

Ni mu gihe hari hashize iminsi abantu bibwira ko Omar ashobora kuba ari Umurundi ukinira APR FC, nyamara iyi kipe yarafashe icyemezo cyo gukinisha Abanyarwanda.

Bitangira kuvugwa ko uyu musore yaba ari Umurundi byahereye ku kuba yarakiniye ingimbi z’ Abarundi batarengeje imyaka 23. Hakiyongeraho no kuba yarigeze guhamagarwa mu ikipe nkuru y’ u Burundi nubwo atayikiniye umukino umwe. Kuri ubu yamaze gukuraho urujijo.

Ngandu Omar yagize ati"Njye ndi Umunyarwanda kuko mama wanjye ni Umunyarwanda kandi biremewe ko umuntu ashobora gufata ubwenegihugu bw’ umubyeyi we,....Muri make ndi Umunyarwanda."

Ku kijyanye n’uko afite icyizere cy’uko yakinira Amavubi kandi yarakiniye Intamba mu rugamba (ikipe y’igihugu y’u Burundi) yagize ati"Kuri ibyo ntacyo nabivugaho kuko nanjye ntabyo nzi, bizaterwa n’amategeko ya FIFA natwe dutegereje ikizavamo, bampamagaye nakina ariko simbizi kuko nakiniye ikipe y’igihugu y’u Burundi y’abatarengeje imyaka 23 ndetse n’iya bakuru barampamagaye ariko sinakinnye,.... Ntayikiniye byambabaza ariko nabyakira kuko ntakundi byagenda,.... Oyaaa ntago nzongera gukinira u Burundi kuko namaze gufata umwanzuro njyewe ndi Umunyarwanda."

Amategeko ya FIFA agenga abakinnyi avuga ko iyo umukinnyi yakiniye ikipe y’ ingimbi y’igihugu runaka byashoboka ko yahindura akaba yakinira ikindi gihugu ariko igihe y’aba yarakiniye ikipe y’igihugu nkuru biba bitagishobotse ko yakinira ikindi gihugu, ibi bivuze ko byaba bigoranye kuri Ngandu Omar kuba yakinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda kuko yahamagawe mu ikipe nkuru y’u Burundi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa