skol
fortebet

Nigeria: Ikipe y’abagore yigaragambirije imbere y’urugo rwa Perezida Buhari

Yanditswe: Wednesday 14, Dec 2016

Sponsored Ad

Abakinnnyi b’ikipe y’igihugu y’abagore mu mupira w’amaguru muri Nigeria, babyukiye mu myigaragambyo imbere y’urugo rwa perezida Buhari. Nyuma y’aho bakomereje imbere y’ingoro y’inteko ishinga amategeko basaba guhabwa uduhimbazamusyi bemerewe.
Kuri uyu wa 14 Ukuboza 2016, ubwo inteko ishinga amategeko yo muri Nigeria yiteguraga kwakira Perezida Buhari ngo abasobanurire uko ingengo y’imari iteye mu mwaka utaha wa 2017, batunguwe no kumva urusaku hanze y’inyubako bakoreramo. Ikipe y’igihugu (...)

Sponsored Ad

Abakinnnyi b’ikipe y’igihugu y’abagore mu mupira w’amaguru muri Nigeria, babyukiye mu myigaragambyo imbere y’urugo rwa perezida Buhari. Nyuma y’aho bakomereje imbere y’ingoro y’inteko ishinga amategeko basaba guhabwa uduhimbazamusyi bemerewe.

Kuri uyu wa 14 Ukuboza 2016, ubwo inteko ishinga amategeko yo muri Nigeria yiteguraga kwakira Perezida Buhari ngo abasobanurire uko ingengo y’imari iteye mu mwaka utaha wa 2017, batunguwe no kumva urusaku hanze y’inyubako bakoreramo.

umuyobozi ushinzwe abakozi kwa Perezida Malam Abba Kyari, yabwiye aba bakobwa ko ikibazo cyabo gikemuka mu minsi ibiri

Ikipe y’igihugu y’abagore ya Nigeria niyo ifite igikombe cy’Afurika mu mupira w’amaguru. BBC ducyesha iyi nkuru ivuga ko aba bagore bahisemo kuza ku ngoro y’inteko ishinga amategeko kugirango bahure na Perezida Buhari bamubwire akarengane bagiriwe.

Icyumweru cyirihitse, iyi kipe y’abakobwa yanze kuva muri Hoteli bacumbikiwemo. Bavuze ko badashobora gusohokamo igihe cyose baba badahawe agahimbazamusyi kabo kangana n’Amadorali 13.500 y’Amerika.

Naziru Mikailu umwe mu bakobwa waganiriye n’iki kinyamakuru yavuze ko bose bumvikanye ko batagomba gusohoka muri iyo Hoteli kugeza igihe Leta izakemurira ikibazo cyabo.

Super Falcon, Ikipe y’umupira w’amaguru y’abagore muri Nigeria, ifite igikombe cy’Afurika yagezeho nyuma yo gutsinda iya Cameroun 1-0 mu mukino wabaye ku wa 03 Ugushyingo 2016. Kuva kuri iyo tariki batsinzemo uwo mukino banze gusohoka muri Hoteli bacumbikiwemo.

NFF, ni Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Nigeria, ryashatse amadolari ibihumbi 2000 riha buri mukinnyi ariko bavuga ko batayashaka bakeneye amafaranga yabo yose yuzuye.

Mu mwaka wa 2004, iyi kipe nabwo yanze kuva muri Hoteli yari icumbikiwemo kuko bari bimwe agahimbazamusyi bari bemerewe ku mukino wa nyuma bakinnye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa