skol
fortebet

"Njyewe icyo nkora nukubaha umuyobozi wanjye nkamuzanira ikipe ye tugakina na APR ikadutsinda tugataha." Kayiranga J. Baptiste

Yanditswe: Thursday 15, Dec 2016

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe ya Pepiniere , Kayiranga Jean Baptiste, avuga ko kuba batsinzwe na APR FC nta gikuba cyacitse kuko bo biteguye nkabazakinira ku kibuga cy’igitaka cyahariya ku Ruyenzi nyuma ku minota wa nyuma baza kubwirwa n’ibuyobozi bw’ikipe federation yabategetse gukinira i Kigali, kandi ko ntakindi yari gukora uretse kubaha ubuyobozi bw’ikipe akayibuzanira bagatsindwa na APR bakitahira.
Ibi Kayiranga Jean Baptiste yabitangaje nyuma y’umukino w’ikirarane w’umunsi wa gatandatu bakinaga APR FC, (...)

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe ya Pepiniere , Kayiranga Jean Baptiste, avuga ko kuba batsinzwe na APR FC nta gikuba cyacitse kuko bo biteguye nkabazakinira ku kibuga cy’igitaka cyahariya ku Ruyenzi nyuma ku minota wa nyuma baza kubwirwa n’ibuyobozi bw’ikipe federation yabategetse gukinira i Kigali, kandi ko ntakindi yari gukora uretse kubaha ubuyobozi bw’ikipe akayibuzanira bagatsindwa na APR bakitahira.

Ibi Kayiranga Jean Baptiste yabitangaje nyuma y’umukino w’ikirarane w’umunsi wa gatandatu bakinaga APR FC, maze ikaza kubatsinda ibitego 2-0, aho avuga ko uretse kuba ikipe ya APR FC imaze imyaka 20 naho Pepiniere ikaba imaze amezi 2 gusa utabigereranya, yongeraho uko yateguye ikipe ye yari azi ko bazakinira ku kibuga cy’ibitaka nyuma biza guhinduka.

Yagize ati"ku munota wa nyuma ejo hasigaye nk’iminota ngo ndangize imyitozo barampamagaye ngo byahindutse muzakinira kuri regional, ubuyobozi bukubwiye ngo natwe ubuyobozi bwa federation butubwiye ko tugomba gukinira regional byanze bikunze, njyewe icyo ngomba gukora n’ukuzanira umuyobozi ikipe ye kuri regional tugatsindwa na APR tugataha."

Baptiste kandi yakomeje agaragaza ko nta gitangaza kirimo kuba yatsinzwe na APR

"ngira ngo mu by’ ukuri umupira tutagiye ku ruhande, Pepiniere y’amezi 2 na APR y’imyaka 20, kuvuga ngo wategura umuntu akaza agahita atsinda APR ngo uri Baptiste kereka ukora magie"

Kugeza ubu ikipe ya Pepiniere uko imibare ibigaragaza imaze gukina imikino 8 ariko ifite inota rimwe bikaba bigoranye cyane kuba yaguma mu kiciro cya mbere umwataha bitewe n’uko nta kipe yigeze itangira shampiyona gutya ngo igume mu kiciro cya mbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa