skol
fortebet

Nshuti Innocent na Rugwiro Herve bafashije APR FC gutsinda Pepiniere

Yanditswe: Wednesday 14, Dec 2016

Sponsored Ad

Ku kibuga cya Kigali, Umukino w’ ikirarane wahuje APR FC na Pepiniere, kuri uyu 14 Ukuboza 2016, urangiye ari ibitego 2 bya APR ku busa bwa Pepiniere.
Igitego cya Nshuti Innocent n’ icya Rugwiro Herve nibyo byahesheje APR FC, amanota atatu, bituma iguma ku mwanya wa kabiri ku rutonde rw’ agateganyo rwa shampiyona n’ amanota 20 naho Pepiniere iguma ku mwanya wa nyuma n’ inota rimwe.
Mu gice cya mbere cy’ umukino ikipe ya APR FC yarushije Pepiniere ku buryo bugaragara. Mu minota itanu ya mbere (...)

Sponsored Ad

Ku kibuga cya Kigali, Umukino w’ ikirarane wahuje APR FC na Pepiniere, kuri uyu 14 Ukuboza 2016, urangiye ari ibitego 2 bya APR ku busa bwa Pepiniere.

Igitego cya Nshuti Innocent n’ icya Rugwiro Herve nibyo byahesheje APR FC, amanota atatu, bituma iguma ku mwanya wa kabiri ku rutonde rw’ agateganyo rwa shampiyona n’ amanota 20 naho Pepiniere iguma ku mwanya wa nyuma n’ inota rimwe.

Mu gice cya mbere cy’ umukino ikipe ya APR FC yarushije Pepiniere ku buryo bugaragara. Mu minota itanu ya mbere y’ umukino rutahizamu uhetse APR FC muri iyi minsi Nshuti Innocent yari yamaze guterekamo igitego cya mbere.

Ikipe ya APR yakomeje gusatira arinako ihusha ibitego, gusa ibi ntabwo byayiciye intege ahubwo yakomeje gusatira maze ku munota wa 30, myugariro wayo Rugwiro Herve atsinda igitego cya 2.

Kuri uyu munota wa 30 ninabwo Nshuti Innocent watsinze igitego cya mbere yaje kuvunika asimburwa na Isa Bigirimana.

Igice cya kabiri cyatangiye amakipe yombi ashaka igitego, ariko n’ubundi APR FC yarushaga Pepiniere. Amakipe yombi yakomeje gusatirana ariko ahusha ibitego. Kimwe na APR FC , Pepiniere yabonaga amahirwe ikayapfusha ubusa, maze umukino urangira ari 2 bya APR FC ku busa bwa Pepiniere

Dore abakinnyi babanjemo ku mpande zombi

Pepiniere: Ahishakiye Hertier, Hitimana Omar(C), Habimana Samuel, Lubega Joseph, Bavakure Ndekwe, Kagaba Obedi, Ngiruwonsanga Jean d’Amour, HAbamahoro Vincent, Nahimana Abdoul, Mugisha Gilbert, Bizimana Christian.

APR FC: Mvuyekure Emery, Ngabo Albert(C), Rutanga Eric, Rugwiro Herve, Usengimana Faustin, Bizimana Djihadi, Butera Andrew, Habyarimana Innocent, Sibomana Patrick, Benedata Janvier(Djijia) na Nshuti Innocent.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa