skol
fortebet

Onesme na Thierry mu nzira zerekeza muri Maroc

Yanditswe: Wednesday 14, Dec 2016

Sponsored Ad

Myugariro w’ikipe ya Rayon Sports Manzi Thierry na rutahizamu wa APR FC Twizerimana Onesme, bidatinze barerekeza muri Maroc gukorerwa isuzumwa ku mvune zabo nk’uko bitangazwa n’abatoza baya makipe.
Aba basore ni bamwe bari bitezweho umusaruro mwinshi n’amakipe yabo muri uyu mwaka w’imikino wa 2016/2017, gusa imvune zikaba zitarabakundiye.
Onesme kuva yava muri AS Kigali aza muri APR akaba atarahiriwe muri iyi kipe kuko yagiye arangwa n’imvune za hato na hato kugeza ubwo aje guhura n’imvune (...)

Sponsored Ad

Myugariro w’ikipe ya Rayon Sports Manzi Thierry na rutahizamu wa APR FC Twizerimana Onesme, bidatinze barerekeza muri Maroc gukorerwa isuzumwa ku mvune zabo nk’uko bitangazwa n’abatoza baya makipe.

Aba basore ni bamwe bari bitezweho umusaruro mwinshi n’amakipe yabo muri uyu mwaka w’imikino wa 2016/2017, gusa imvune zikaba zitarabakundiye.

Onesme kuva yava muri AS Kigali aza muri APR akaba atarahiriwe muri iyi kipe kuko yagiye arangwa n’imvune za hato na hato kugeza ubwo aje guhura n’imvune ikomeye ubu bikaba bisaba ko amara igihe kinini hanze y’ikibuga kuburyo byageze aho kwitabza kuba yajya kuvurirwa hanze muri Maroc.

Manzi Thierry myugariro wa Rayon Sports we yahuye n’imvune ikomeye mu mukino wa shampiyona ikipe ye ya Rayon yakinaga na Bugesera, ubu nawe akaba agomba kujya kuvurirwa hanze.

Mu kiganiro abatoza b’aya makipe bahaye Umuryango.rw, batangaje ko ntagihindutse bitarenze uku kwezi aba basore berekeza muri Maroc kuvurirwayo.

Jimmy Murisa umutoza wa APR FC aragira ati"Onesme ategereje ko ajya kubagwa, sindamenya neza gusa bishobotse muri iyi minsi ashobora kugenda kubagwa muri Maroc."

Masudi Djuma wa Rayon Sports we ati"ni muri uku kwezi azajya muri Maroc kwivuza, kandi mfite n’ikizere navuganye nawe si kwakundi nabivuze ubushize ngo azamara umwaka, ahubwo ashobora kumara nka mezi 2 bishobotse mu mikino yo kwishyura dushobora kumubona."

Kujya kwivuriza muri Maroc ku bakinnyi b’abanyarwanda, ni kubufatanye bwiza ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda rifitanye na Maroc ku bijyanye n’ubuvuzi ndetse na ruhago yose muri rusanjye, hakaba hari abakinnyi bamaze kuvurirwayo barimo Mwiseneza Djamal, Itangishaka Blaise n’abandi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa