skol
fortebet

Perezida Kagame yahishuye uko yakiriye ibyavuye mu mukino wa Arsenal afana na Man City

Yanditswe: Monday 01, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Mu kiganiro ari kugirana na Radio 10 ndetse na Royal FM, Perezida Paul Kagame yavuze ko yarebye umukino wahuje Manchester City na Arsenal afana, warangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.

Sponsored Ad

Perezida Kagame yavuze ko nk’umufana wa Arsenal yifuzaga ko itsinda igakomeza umurongo wo gushaka igikombe cya shampiyona uyu mwaka ariko bitakunze bityo ari ukureba imikino itaha.

Ati "Ni byo twifuzaga [gutsinda]. Umupira ni ko ugenda, ntabwo iteka biba amahire uko umuntu abishaka. Reka turebe iyindi mikino iri imbere uko izagenda."

Perezida Kagame yavuze ko Arsenal ifite amahirwe ariko iyo iza gutsinda Man City byari gutuma ayiha amahirwe menshi ko izatwara igikombe.

Yavuze ko Arsenal ikwiye gukora cyane kugira ngo ibone igikombe.

Arsenal yari yasuye Man City ku kibuga cyayo,yayibujije kuyinjiza igitego ihagarika agahigo iyi kipe yari ifite ko kumara imikino 57 yinjiza igitego buri kipe yose iyisanze mu rugo.

Liverpool niyo yungukiye mu gkunganya kw’aya makipe kuko yatsinze Brighton ibitego 2-1 ihita ifata umwanya wa mbere aho irusha Arsenal amanota abiri,ikarusha Man City amanota atatu mu gihe habura imikino icyenda gusa.

Arsenal yari imaze imikino umunani yikurikiranya itsinda ariko byarangiye inaniwe Man City nubwo yaruhijwe mu guhererekanya umupira.Mu mikino 8 yinjijemo ibitego 33.

Muri iki kiganiro kandi, Perezida Kagame yise ’injiji’ ku banenga ubufatanye bw’u Rwanda n’amakipe y’umupira w’amaguru y’i Burayi kuko batazi inyungu u Rwanda rubikuramo.

Ati:"Abo ni injiji rwose. Ntawe dutera inkunga, turafatanya. Ni ’partnership’, buri wese afite icyo akora, ntabwo dutera inkunga. Gutera inkunga gute se? Twaba turi abasazi, gufata inkunga ukayiha Arsenal cyangwa Bayern Munich ntacyo ukuramo, ugomba kuba uri umusazi. Ntabwo dufite amafaranga yo kujugunya hirya no hino, nta n’amafaranga dufite rwose, uretse n’ayo kujugunya."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa