skol
fortebet

Perezida Macron yatsinze igitego mu mukino wahuriyemo ibyamamare

Yanditswe: Thursday 25, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yatsinze igitego mu mukino wa gicuti wahurije hamwe ibyamamare byo muri ruhago y’igihugu cye wateguwe hagamijwe gukusanya inkunga yo gufasha abatishoboye.

Sponsored Ad

Uyu mukino wabereye i Paris, mu gikorwa ngarukamwaka cyo gufasha cy’Umuryango Brigitte Macron’s Hospital Foundation washinzwe n’Umugore we, cyabaye ku wa Gatatu, tariki ya 24 Mata 2024.

Iki gikorwa cyari kigamije gushaka amafaranga yo gufasha abana bari mu bitaro.

Macron yari mu ikipe yatsinzemo ibitego 5-3 irimo abandi bakinnyi bakanyujijeho nka Eden Hazard, Didier Drogba ndetse n’Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa, Didier Deschamps bakina n’iyarimo Arsène Wenger, Samuel Eto’o n’abandi.

Ikipe yari iyobowe na Perezida Macron wakinye iminota yose y’umukino yitwaye neza isoza umukino ifite ibitego 5-3. Aha harimo kimwe cye yinjije kuri penaliti nk’uko yabikoze mu 2021 ubwo aheruka kugaragara mu mukino nk’uyu.

Macron yagize ati: "Amakipe abiri ariko intego n’imwe: kuzamura imibereho ya buri munsi y’abana n’abangavu bari mu bitaro".

Macron, watsinze igitego kuri penaliti mu mukino nanone nk’uyu mu 2021, yagiye arushaho kwitabira siporo mu rwego rwo kwitegura imikino Olempike y’i Paris.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa