skol
fortebet

Rayon Sports yakoze umwiherero wafatiwemo imyanzuro ikomeye

Yanditswe: Friday 22, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Kugirira icyizere Umutoza Julien Mette uzongererwa amasezerano akagira uruhare mu igurwa ry’abakinnyi bashya no gukorera Rayon Sports Day idasanzwe kuri Stade Amahoro, biri mu byaganiriweho mu mwiherero wahuje ubuyobozi bwa Rayon Sports n’ubw’Uruganda rwa Skol ku wa Kane, tariki ya 21 Werurwe 2024.

Sponsored Ad

Uyu mwiherero watangiye saa Tatu, ugasozwa hafi saa Kumi, wabereye mu Karumuna aho Ikipe ya Rayon Sports isanzwe ikorera umwiherero yitegura imikino itandukanye.

Mu ngingo zari ku murongo w’ibyigwa harimo kureba ibyo impande zombi zakwibandaho mu mwaka w’imikino uri imbere no mu gihe gisigaye ngo uwa 2023/24 urangire, icyakorwa ngo amakipe ya Rayon Sports arusheho gukomera no guteganya ibindi bikorwa bihuza impande zombi.

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yavuze ko uyu mwiherero wibanze cyane ku myaka 10 ishize bakorana n’uruganda rwa Skol kuva mu 2014, aho harebwe ibyagenze neza ndetse n’ahakwiye gushyirwa imbaraga mu myaka isigaye y’imikoranire impande zombi zifitanye.

Ati "Uyu mwaka turizihiza imyaka 10 y’imikoranire, twasanze ari byiza ko twakwicara tukaganira, tukareba uko byagenze, ni ibiki bitagenze neza, ni ibiki byagenze? Twakosora iki, twishimire iki? Hanyuma tunategure ngo noneho imikoranire mu myaka igiye kuza tuzakore iki? Turifuza ko Rayon Sports nk’ikipe yahagarara ite? Ese ko dufite inshingano zo gufasha Skol mu bucuruzi bwayo byagenda gute?"

Yakomeje avuga ko mu byo bishimira harimo uruhare rugaragara Uruganda rwa Skol rwagize mu mibereho ya Rayon Sports muri iki gihe cy’imyaka 10, ndetse Gikundiro yifuza kuba yarushaho kurugaragaza binyuze mu bafana bayo benshi.

Ati "Icya mbere twakwishimira ni uko Rayon Sports yagize uruhare runini cyane mu mibereho ya Rayon Sports, cyane cyane mu buryo bw’ubukungu. Usanga amakipe yo mu Rwanda yirya akirama, muri iyo myaka 10 Skol yagize uruhare mu kuduha amafaranga. Na bo kandi bishimira ko muri iyo myaka, Rayon Sports yabagaraje, ituma Skol imenyekana kuko ifite abakunzi benshi mu Rwanda no hanze ariko twifuza ko twarushaho noneho, bikaba byakuba inshuro ebyiri."

Ku ruhande rwa Skol, Emmanuel Laumonier ushinzwe Ubucuruzi yavuze ko bishimira ubufatanye bw’impande zombi mu myaka 10 ishize ndetse akaba ari yo mpamvu bicara bagategura n’ahazaza.

Ati "Umubano dufitanye na Rayon Sports washinze imizi, ni uw’ingenzi kandi urenga ubufatanye, akaba ari yo mpamvu twicarana tukareba ahazaza habwo ku mpande zombi. Ni umwaka w’ingenzi kuri twe kuko hashize imyaka 10 dukorana na Rayon Sports, twabonye impande zombi zizamukira hamwe kandi hari icyo zungutse ku buryo tugomba gutegura n’ibihe bizaza."

Kuri ubu, amasezerano Rayon Sports ifitanye na Skol azageza mu 2026.

Kwegukana Igikombe cy’Amahoro biri mu ntego za Rayon Sports

Ikipe ya Rayon Sports y’Abagore irasabwa intsinzi imwe mu mikino ibiri isigaye kugira ngo yegukane Igikombe cya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere iri gukina bwa mbere. Ni mu gihe kandi ikiri no mu Gikombe cy’Amahoro.

Mu bagabo, Rayon Sports irasa n’iyamaze gukura amaso kuri Shampiyona aho irushwa amanota 13 na APR FC. Uwayezu Jean Fidèle yavuze ko intego ari ukwegukana Igikombe cy’Amahoro kandi bizeye ko bazabigeraho.

Ati "Muri Peace Cup tugeze muri 1/2, tuzakina na Bugesera FC imikino ibiri, hanyuma ku mukino wa nyuma twizera ko tuzageraho, tuzakine hagati ya Police FC cyangwa Gasogi United. Turashyiramo ibishoboka byose haba ku buyobozi bwa Rayon Sports, ari abakinnyi, ari abatoza ndetse n’umufatanyabikorwa wacu Skol kuko intsinzi yacu ni iyabo."

Yakomeje agira ati "Turimo turakora ibishoboka byose ngo ibikombe byombi by’Amahoro haba mu bahungu n’abakobwa tuzabitware. Icya Shampiyona [y’Abagore] dusigaje imikino, dutsinze umwe twaba tugitwaye. Na cyo twacyivuzeho ko tugomba gufatanya, tugakora ibishoboka byose ibyo bikombe tunabizane."

Skol izongera kugira uruhare mu bikorwa bya Rayon Sports birimo no kugura abakinnyi

Amakuru IGIHE yamenye ni uko nta gihindutse, Umutoza Julien Mette watangiye gutoza Rayon Sports muri Mutarama uyu mwaka, azongererwa amasezerano kuko yari yasinye ay’igihe gito.

IGIHE dukesha iyi nkuru yamenye kandi ko mu byaganiriweho mu nama yahuje Rayon Sports na Skol harimo uburyo amakipe yombi mu bagabo n’abagore yaziyubaka, uru ruganda rukazakomeza kugira uruhare mu igurwa ry’abakinnyi aho ruzakomeza gutanga amafaranga, Umutoza Mette akagirirwa icyizere mu kubarambagiza.

Rayon Sports yatangiye kandi gutekereza ku bakinnyi ishobora kuzongerera amasezerano dore ko abenshi mu bayirimo bazayasoza ku mpera z’uyu mwaka w’imikino.

Mu bindi byaganiriweho mu mwiherero wabaye harimo gutegura ibikorwa birimo Rayon Sports Day ya 2024, aho hatanzwe igitekerezo ko yazabera muri Stade Amahoro nshya izajya yakira abantu ibihumbi 45 bicaye neza, ariko ibyo bikazaterwa n’uko yaba yaratangiye kwifashishwa, aho kuri ubu imirimo yo kuyagura iri kugana ku musozo.

Hateganywa ko kandi impande zombi zizafatanya gutegura ibirori byo kwishimira Igikombe cya Shampiyona y’Abagore gishobora kwegukanwa Rayon Sports WFC muri uku kwezi.

Ku wa Kane kandi, Skol yashyikirije Rayon Sports ibikoresho bitandukanye birimo n’imyambaro byifashishwa mu myitozo no hanze y’ikibuga. Hahembwe kandi abakinnyi b’amakipe ya Gikundiro bitwaye neza muri Gashyantare.

IVOMO:IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa