skol
fortebet

Umusifuzi Mukansanga yaguze imodoka y’akataraboneka ihenze

Yanditswe: Tuesday 26, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umusifuzi mpuzamahanga w’Umunyarwandakazi, Mukasanga Salima yaguze imodoka nshya ya Dongfeng Aeolus HUGE 2024 Hybrid ifite agaciro k’ibihumbi 36$, ni ukuvuga asaga miliyoni 46 Frw.

Sponsored Ad

Mu butumwa bwanyujijwe ku rubuga rwa X yahoze ari Twitter, Ikigo Carcarbaba Ltd gikora ubucuruzi bw’imodoka za Dongfeng Motor Ltd mu Rwanda cyashimiye Mukansanga ko yaguze iyi modoka ya Dongfeng HUGE Hybrid.

Amakuru IGIHE dukesha iyi nkuru yamenye ni uko Mukansanga yaguze iyi modoka ku wa Kane, tariki ya 21 Werurwe 2024, aho igiciro cyayo ari ibihumbi 36$ (asaga miliyoni 46 Frw).

Dongfeng Aeolus HUGE 2024 Hybrid ikoresha amashanyarazi na lisansi, inywa litiro 55 kugira ngo yuzure, ndetse ifite ubushobozi bwo gutwara abantu batanu. Yihariye kandi kuba idasohora umwuka muri shampoma.

Mukansanga Salma ni umwe mu basifuzi b’Abanyarwanda bamaze iminsi bahagaze neza aho aba ku rutonde rw’ababigize umwuga muri Afurika, bahembwa 2000$ ku kwezi.

Ku myaka 35, yasifuye amarushanwa atandukanye arimo Igikombe cy’Isi cy’Abagabo cyabereye muri Qatar mu 2022 ndetse n’Igikombe cya Afurika cyabereye muri Cameroun mu ntangiriro z’uwo mwaka.

Yasifuye kandi Igikombe cy’Isi cy’Abagore inshuro ebyiri, mu 2019 na 2023, ndetse n’Imikino Olempike yabereye i Tokyo mu Buyapani mu 2021.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa