skol
fortebet

Abagura mbere amatike y’igitaramo ‘Ikirenga mu Bahanzi’ cyo gushimira Cécile Kayirebwa bashyizwe igorora

Yanditswe: Tuesday 25, Feb 2020

Sponsored Ad

Abashinzwe gutegura igitaramo ‘Ikirenga mu Bahanzi 2020’ cyo gushimira umuhanzi wabaye indashyikirwa mu kwimakaza umuco nyarwanda abinyujije mu ndirimbo, batangaje ko abashaka kugura amatike y’igitaramo bashobora kuyagura hakiri kare atari yashira , kandi ko imyiteguro igeze kure ndetse n’bahanzi bazasusurutsa abantu bamaze kunoza imyiteguro.

Sponsored Ad

Uyu mwaka, Cécile Kayirebwa azashimirwa mu gitaramo “IKIRENGA MU BAHANZI 2020 “giteganyijwe kuba tariki ya 8 Werurwe 2020, mu birori bizabera muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV) hahoze hitwa Camp Kigali.

Ku bantu bari kugura amatike bakoresheje Airtel Money promotion kuko itike igura ibihumbi 20Frw igura ibihumbi 18000Frw mu gihe iya 10.000 Frw ukoresheje Airtel money ayigura 9000Frw, naho ugura iya 5000Frw ayigura ibihumbi 4000 igihe akoresheje Aitel gusa . ku bakeneye kuyibikaho hakiri kare, ari gucururizwa ahantu hatandukanye harimo ahakorera Serivise za Airtel muri Kigali nka Remera ku kicaro gikuru , Nyabugogo na Nyamirambo.

Uzagura tike ku munsi w’igitaramo Kwinjira mu myanya y’icyubahiro ni ukwishyura tike ya 25000Frw (VVIP), mu gihe ahasanzwe azaba ari 15000Frw (VIP) ndetse na 10000Frw ahasigaye hose.

Aya matike kandi mushobora kuyagurira muri Camellia ku Gisimenti, UTC, CHIC na KBC, Simba Supermarket, Aya matike kandi ushobora kuyasanga muri T2000 ahakorera Monaco, I Nyarutarama kuri Tenis Club, Simba yo mu Mujyi na Blues Coffee ndetse no muri gare yo mu Mujyi.

Ni ku nshuro ya mbere hagiye gutangwa ishimwe ku muhanzi watoranyijwe nk’Ikirenga mu Bahanzi abikesha kwimakaza no guteza imbere ‘umuco nyarwanda abinyujije mu buhanzi. Muri iki gitaramo kizitabirwa n’abahanzi barimo Muyango Yohani, Mariya Yohani, Mani Martin, Sentore Jules, Karasira Clarisse, Mushabizi n’Ababeramuco n’Itorero Ibihame by’Imana.

Iki gitaramo giteganyijwe kuba ku wa 8 Werurwe ari nabwo hazaba hizihizwa umunsi w’abagore.

Mecky Kayiranga Umuhuzabikorwa w’umushinga “Indongozi mu bahanzi” ari na wo nyir’igikorwa, akaba anashinzwemo itangazamakuru n’itumanaho, yavuze ko kuri ubu imyiteguro isa n’iri kurangira.

Yavuze kandi ko abahanzi bari kugenda bakora ibiganiro hirya no hino banasaba abantu kuzitabira iki gitaramo ku bwinshi.

Kayiranga avuga kandi ko uretse kuba Kayirebwa wateguriwe ishimwe ariko n’umuntu ku giti cye wumva ashaka kumushimira yategura icye gihembo akazahabwa umwanya ku munsi nyirizina akakimushyikiriza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa