skol
fortebet

Aline Gahongayire yakujemo ikoti Bruce Melodie ku kayabo k’amafaranga y’u Rwanda[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 28, Nov 2019

Sponsored Ad

skol

Umuririmbyi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire, yasabye Bruce Melody gukuramo ikote yari yambaye maze ahita arigura 1500 by’idorari arenga millioni imwe n’ibihumbi maganane uyashyize mu manyarwanda.

Sponsored Ad

Ibi byabaye mu ijoro ryo kuwa Gatandatu taliki ya 24 Ugushyingo 2019, mugitaramo cyo kumurika Album ya Social Mulla yise “Ma vie”.

Bruce Melody yari umwe mu bahanzi bari bitabiriye iki gitaramo ndetse yanaririmbyemo, Melody yari yambaye ikote ryiganjemo amabara y’umweru n’umukara, yavuze ko iri kote yari yaryambitswe n’umunyamideli witwa Fred Lyon akaba yari yamwishyuye 1000$ mu madorali, kugirango nawe yitabire iki gitaramo asa neza.

Aline Gahongayire nawe yari umwe mubari bitabiriye iki gitaramo ndetse yari yicaye mu myanya y’imbere, uyu mugore uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, avugako yabonye Bruce Melody yambaye irikoti agahita arikunda, ari nako yahise atumaho Melody amubaza ayo yamwishyura kugirango aryegukane.

Gahongayire ahamyako yahise aryishyura agera ku 1500$ by’idorali ndetse ahita asinyira sheke Bruce Melody ako kanya, Melody atahana inoti, Aline atahana ikoti.

Ibitekerezo

  • Aline Gahongayire ibye ni ugushaka kwiyamamaza kugirango bamurebe wabona bitari no muri gahunda yo kurigura ari uko yagiraga ngo nawe agaragare muri icyo gitaramo. Ubundi aba muri gospel bya gahezo iyo yigumira muri secular mbona ariyo akunda.

    Ujya kwica ubukombe arabwagaza, jye ndaburira Bruce Melode kuri ririya kote ndabona atari ikote gusa, Bruce Melode amenye ko SAMUSONI wo muri Bibliya yakurushaka ibigango n’ubutwari, kandi kuvuga ngo kuririmba indirimbo z’imana aribyo bivuga ko umuntu akijijwe uzarebe Groupe Makoma, cg Rose Muhando, nabandi nabandi, ariya mafaranga nubwo ari menshyi cyane ashobora guhinduka nk’akanyobwa bashira mu kamashu imbeba yakozaho utuzuru inzogera zikirenga, ese umuntu ukijijwe anyanyagiza amafranga nkayataye agaciro, uyu mukobwa cg umugore yigeze kwihandagaza ngo imana imweretse ko agiye kurongorwa n’umugabo w’umu BOGHAR ese yaba aruyu da, ahaa!

    Ariko Arine Gahongayire ni kote yakunze cg ni nyiraryo? uyu Bruce Melodie natareba neza araba nka Samsoni wo muri Bibiliya, kandi yibuke Gahongayire ubwe yivugira ngo (iyerekwa) arabona imana imuhaye umugabo w’umu bogar, ahaaa! mwabona umuntu aririmba indirimbo z’imana kubwa Buzness ze ngo arakijijwe, none se Groupe Makoma barakijijwe? Rose Muhando we arakijiwe? nabandi nabandi, uwo mupfasoni we s’umu Star? mwarangiza ngo n’umukizwa,

    Ariko Arine Gahongayire ni kote yakunze cg ni nyiraryo? uyu Bruce Melodie natareba neza araba nka Samsoni wo muri Bibiliya, kandi yibuke Gahongayire ubwe yivugira ngo (iyerekwa) arabona imana imuhaye umugabo w’umu bogar, ahaaa! mwabona umuntu aririmba indirimbo z’imana kubwa Buzness ze ngo arakijijwe, none se Groupe Makoma barakijijwe? Rose Muhando we arakijiwe? nabandi nabandi, uwo mupfasoni we s’umu Star? mwarangiza ngo n’umukizwa,

    Ni entertainment ariko ntimukaduheze , ikoti ry 1000$ ntabwo rimera gutyo kandi nubwo melodie amaze kugafata ariko sintekereza ko yakwishyura ako kayabo ku ikote rimwe rimeze gutyo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa