skol
fortebet

Beyonce yashimiye abigaragambya muri US abasaba kuzashishoza mu matora

Yanditswe: Monday 29, Jun 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzikazi Beyoncé Knowles yasabye abirabura kuzitabira amatora y’umukuru w’igihugu muri Amerika, ni mu ijambo yavuze ashimira igihembo yahawe kubera ibikorwa byiza mu bihembo bya BET Awards byaraye bitanzwe.

Sponsored Ad

Igihembo cye yagituye abigaragambya muri Amerika, agira ati: "Murerekana ko umuhate w’abasokuru bacu utapfuye ubusa".

Akomeza agira ati: "Ndakomeza mbasaba kugira icyo mukora, mukomeze guhindura no gusenya ivanguramoko n’ubutegetsi busumbanyisha abantu.

"Tugomba gutora nk’aho ubuzima bwacu aribyo bushingiyeho, kuko niko bimeze."

Beyoncé yashyikirijwe igihembo na Michelle Obama, washimagije umuhate w’uyu muhanzi mu bikorwa byo gufasha abirabura.

Madamu Obama yagize ati: "Urabibona mu bikorwa byose akora, kuva muri muzika ye iha ijambo ibyishimo n’akababaro k’abirabura, kugera ku muhate we mu gusaba ubutabera ku buzima bw’abirabura".

BET Awards ni ibihembo byagenewe gushima gusa abirabura mu buhanzi, imikino n’ubugeni.

Abandi bigeze guhabwa igihembo nk’iki cy’ibikorwa byiza (humanitarian award) harimo umuteramakofe Muhammad Ali, umunyamuzika Quincy Jones hamwe n’impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu Rev. Al Sharpton.

Urupfu rwa George Floyd na Breonna Taylor hamwe n’imyigaragambyo iri kuba yiswe ’Black Lives Matter’ byagarutsweho mu birori by’ibi bihembo.

DaBaby, watwaye igihembo cy’umugabo warushije abandi muri hip-hop, yaririmbye yashyize isura hasi umupolisi amupfukamye ku ijosi yerekana uko Bwana Floyd yari amerewe.

Ibirori bya BET Awards byabaye hakoreshejwe ikoranabuhanga abantu batari kumwe kubera coronavirus, abaririmbye n’abavuze amagambo byose byari byarafashwe mbere.

Muri ibi birori, umuhanzi Lil Wayne yagaragaje kuzirikana Kobe Bryant wapfuye mu mpanuka y’indege mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Megan Thee Stallion niwe watwaye igihembo mu bagore bakora hip-hop, aho yari ahatanye cyane na babiri bagitwaye mbere, Cardi B na Nicki Minaj wagitwaye karindwi.

Chris Brown yabaye umuhanzi mwiza wa R&B/pop aca agahigo k’inshuro eshanu, naho Michael B. Jordan abona igihembo, cye cya gatatu, nk’umukinnyi mwiza wa film mu bagabo - ubu aranganya na Denzel Washington muri iki cyiciro.

Umukobwa wa Beyoncé w’imyaka umunani witwa Blue Ivy Carter nawe yatsindiye igihembo, kubera umusanzu we mu ndirimbo ’Brown Skin Girl’ iri kuri Album nshya ya nyina Lion King.

Umugororangingo Simone Biles - uherutse gukora ibyari bitaraboneka byo kwikaraga gatatu mu kirere ku mutambiko - yatsindiye igihembo, cye cya mbere, nk’umugore urusha abandi mu mikino.

Biles yarushije amajwi icyamamare muri Tennis Serena Williams, watwaye iki gihembo inshuro 12, harimo imyaka itandatu ishize yikurikiranya.

Inkuru ya BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa