skol
fortebet

Bushali na bagenzi urukiko rwategetse ko bakomeza gufungwa

Yanditswe: Thursday 28, Nov 2019

Sponsored Ad

skol

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetse ko Hagenimana Jean Paul uzwi nka Bushali na Nizeyimana Slum (Slum Drip), aba bombi bagize itsinda rizwi mu njyana ya Kinyatrap na Uwizeye Carine bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge bazakomeza kuburana bafunze nyuma yo gutera utwatsi ubujurire bwabo.

Sponsored Ad

Mu isomwa ry’umwanzuro w’urubanza ryo ku itariki ya 4 Ugushyingo 2019 urukiko rw’ibanze rwari rwategetse ko aba bahanzi Bushali na Slum Drip n’abo bari bafunganywe bakomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo ariko ntibanyurwa n’imyanzuro y’urukiko bahitamo kujuririra urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge aho kuwa 25 Ugushyingo 2019 aribwo baburanye ubujurire bwabo.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Ugushyingo 2019, Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwongeye gushimangira ko Bushali n’abo bareganwa bakomeza gufungwa by’agateganyo mu gihe hagitegerejwe ko urubanza rwabo ruburanishirizwa mu mizi.

Bushali na bagenzi be bakaba kuri ubu bafungiwe Gereza ya Mageragere mu gihe ubushinjacyaha bugikusanya ibimenyetso bizifashishwa ubwo bazaba baburana mu mizi mu gihe kiri imbere.

Bushali na mugenzi we Slum Drip ni bamwe mu baraperi bari bameze neza muri muzika bitewe n’injyana bari bamaze kumenyerwaho izwi nka Kinyatrap ari nayo bari baritiriwe, yatawe muri yombi tariki 18 Ukwakira 2019 ubwo yari akurikiranweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge afatanwa n’abandi batatu barimo Slum Drip baririmbana ndetse n’abakobwa babiri gusa umwe muri aba bakobwa witwa Uwase Nadia yahise arekurwa bitewe n’uko ubushinjacyaha nta bimenyetso bimushinja bwari bufite.

Uyu muraperi yafashwe ubwo yari aherutse kumurika album ya kabiri yise ‘Ku gasima’ yagiye hanze nyuma y’iya mbere yari yasohoye muri Gashyantare mu 2018 yise ‘Nyiramubande’.

Izina rya Bushali The Trigger riherutse kuzamurwa cyane n’indirimbo yise ‘Ni tuebue’ yahuriyemo na B-Threy n’uwitwa Slum Drip.

Nyuma yo kugera muri gereza ya Mageragere hasohotse indirimbo ya Bushali yise “Niyibizi” yasohokanye n’amashusho yayo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa