skol
fortebet

Bushali,Slum Drip na Carine bafunguwe nyuma y’ukwezi bafunze

Yanditswe: Thursday 05, Dec 2019

Sponsored Ad

skol

Kuri uyu wa 04 Ukuboza 2019 Umuhanzi Hagenimana Jean Paul uzwi nka Bushali na Slum Drip bombi babarizwa muri Labor ya Green Ferry na mugenzi wabo ‘Uwizeye Carine’ bari bafunganywe bakurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge barekuwe nyuma y’ukwezi bafungiye muri gereza ya Mageragere.

Sponsored Ad

Tariki ya 04 Ugushyingo 2019 nibwo urukiko rwatangaje ko umuhanzi Bushali, Slum Drip na Uwizeye Carine bafungwa by’agatenganyo mu gihe cy’iminsi 30, mu gihe uwitwa Uwase Nadia bari muri bari bafatanwe we yahise arekurwa kuko nta bimenyetso bifatika ubushinjacyaha bwari bumufiteho bityo akemererwa kuburana ari hanze.

Aba basore bakunzwe mu njyana ya Kinya Trap bafashwe mu gitondo cyo ku wa 18 Ukwakira 2019 ubwo bari kumwe n’abakobwa babiri mu rugo rw’umwe mu baturage bo mu Murenge wa Nyakanda ho mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali.

Mu iburanisha rya mbere ubushinjacyaha bwagaragaje ko raporo ya muganga yerekanye ko Bushali, Slum Drip na Uwizeye Carine bari basanzwe banywa urumogi bityo urukiko rwanzura ko bafungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Bushali yatawe muri yombi mu gihe yari ari kwitegura kwitabira ibitaramo bya MTN Izihirwe, akaba yarahise asimbuzwa mugenzi we B Threy.

Bushali na bagenzi be ntibigeze banyurwa n’umwanzuro w’urukiko niko gufata inzira berekeza iy’ubujurire maze batanga ubujurire bwabo mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ariko narwo ruza gusanga ubujurire bwabo nta shingiro bufite.

Umuraperi Bushali ni umwe mu bahanzi bakunzwe muri uyu mwaka kubera injyana ya Kinya Trap we na mugezi we Slum Drip bamenyekaniyemo.

Bushali yagiye asohora indirimbo zakunzwe cyane nko “nko Ku Gasima, sindi mubi, ni tuebue, Niyibizi yasohotse bari mu buroko n’izindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa