skol
fortebet

Davido n’umukunzi we bagaragaye bizihiwe cyane ku munsi w’isabukuru ye y’amavuko

Yanditswe: Friday 22, Nov 2019

Sponsored Ad

skol

Umuririmbyi wo muri Nigeria David Adedeji Adeleke uzwi ku izina ry’urubyiniro nka Davido yizihiza isabukuru y’amavuko yizihije ku munsi wo kuwa kane none umukunzi yeretse abakunzi be amashusho y’ubwuzu ku isabukuru ya none.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa 21 ugushyingo 2019 umuhanzi Davido yujuje imyaka 27 y’amavuko ariko ntabwo we n’umukunzi we umukinnyi wa filimi Chioma Chukwuka bihereranye ibihe byiza bagiranye kuko Chioma yasakaje ku rukuta rwe Instagram amashusho mu byishimo bikomeye ndetse anakirwa neza n’abafana b’ibi byamamare byo muri Nigeria.

Chioma w’imyaka 26 y’amavuko aheruka kwibaruka umwana mu kwezi gushije na Davido wavutse ku wa 26 ukwakira ndetse yaje asanga abandi bana babiri umuhanzi Davido yari afite.

Umuhanzi aherutse kuvugwaho inkuru zo gukomeretsa umugabo witwa Michel bari bahuriye i Dubai muri muzamura yo mu nyubako ndende maze Davido amukubita icupa amukomeretsa umutwe n’ubwo umwe mu bareberera inyungu z’uyu muhanzi baje kubihakana avuga ko yagiye mu Bwongereza.

Ibitekerezo

  • Ni umukunzi we ariko si umugore we.Namara kumuhaga azamuta nkuko n’abandi ba stars babigenza.Ibyo ntabwo ari urukundo.Ni ukwishimisha gusa kandi ni icyaha.Nubwo abantu Millions and millions z’abantu basambana,Imana yaturemye irabitubuza.Itwemerera kuryamana n’umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Iyo urebye usanga abantu basuzugura Imana mu rwego rwo gushaka Kwishimisha.Ariko ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.It is a lack of wisdom.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa