skol
fortebet

Davido yavuze ku nyubako yabanagamo na babyara be bakiri mu bukene bukabije

Yanditswe: Wednesday 24, Feb 2021

Sponsored Ad

Umuhanzi Davido uri mu bakunzwe cyane muri Afurika,yasangije inkuru y’ubuzima bwe abafana ku mbuga nkoranyambaga aho yaberetse inzu [apartement] yakodeshaga we na babyara be 2 ubwo bari bakennye cyane ariko ubu akaba ari mu ba miliyoneri.

Sponsored Ad

Uyu mugabo ufite abana 3 yavuze ko yafashe umwanzuro wo gusura iyi nyubako yabayemo mu bihe bibi kugira ngo yongere yiyibutse gukomera ku Imana ndetse anasaba abakunzi be kutazitakariza icyizere.

Nkuko Davido yabitangaje,muri 2009 we na babyara be 2 babanaga mu nzu bakodesha ariko ngo nta mafaranga bari bafite n’uwabafasha ariko ngo icyo bari bafite zari inzozi zo gutera imbere.

Yagize ati “Nagiye mu nyubako zanjye aho nabanaga na Sina na B red mu myaka 12 ishize.Nubwo bigoye kubyemera,nta mafaranga twari dufite…nta bufasha ahubwo icyo twari dufite n’inzozi.Nyuma y’imyaka 12 dutunze amamiliyoni!,ubu turi mu nzira yo gutunga miliyari.Turashimira Imana.Ntukareke kwizera!.

Davido ari mu bahanzi 10 bakize muri Afurika nkuko ibinyamakuru bitandukanye byagiye bibyemeza mu bushakashatsi bwakozwe.

Uyu muhanzi ukomoka muri Nigeria yamenyekanye mu ndirimbo nka IF,Dodo, Blow My Mind,n’izindi nyinshi.

Mu mwaka ushize,Davido yashyize hanze ubutumwa bumenyesha abandi bahanzi bose bo muri Nigeria ko we na Wizkid aribo banyabigwi muri iki gihugu.

Yagize ati “Wizkid nanjye turi abahanzi babiri baruta abandi bose bo muri Nigeria”

Mu minsi ishize,Davido yemereye umuraperi Jay Polly ko bazakorana indirimbo nyuma yo guhurira mu gitaramo kimwe I Kigali.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa