skol
fortebet

Diamond Platnumz arashinjwa kwiba indirimbo y’abandi

Yanditswe: Saturday 01, May 2021

Sponsored Ad

Umuhanzi w’icyamamare muri Afurika Diamond Platnumz arashinjwa kwiba indirimbo 2 z’umuhanzi witwa H Baba babanaga muri Wasafi nyuma bakaza gutandukana bashwanye.

Sponsored Ad

Naseeb Abdul wamenyekanye nka Diamond,arashinjwa kwiba indirimbo 2 yakoze mu myaka yashije irimo iyitwa ‘Nataka Kulewa’ na ‘Zilizopendwa’z’umuhanzi yazamuraga witwa H Baba.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru uyu H Baba yavuze ko Diamond yamwibye izi ndirimbo ubwo bakoreraga umuziki Shawarbaru records.

Yagize ati “Indirimbo Zilizopendwa’ n’iyanjye.Nibwe indirimbo yanjye none ngo nceceke?.Abantu niba bumva ko mbeshya,nzafungwe…Sinasinze,yari iyanjye nashakaga kuyikorana na Q-chief.

Uyu muhanzi yavuze ko atigeze yitabaza inzego zibishinzwe kuko mu mahame agenderaho harimo kutishora mu manza.

H Baba ashinja Diamond gukora ibikorwa bikandamiza abahanzi bahanganye akaba abibona ko bishobora kwica injyana ya Bongo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa