skol
fortebet

Diamond Platnumz yahishuye ko agiye kurushinga n’umukobwa bivugwa ko ari umunyarwandakazi

Yanditswe: Wednesday 05, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi ukunzwe cyane muri Afurika,Diamond Platnumz,yatangaje ko afite umukunzi ndetse mu minsi mike iri imbere araza kumwerekana ndetse bagakora ubukwe ku mugaragaro.

Sponsored Ad

Uyu muhanzi uzwiho gukunda abakobwa ndetse no guheheta cyane ko yaryamanye n’abagore batandukanye barimo n’abazwi cyane nka Zari,Hamissa Mobeto,Tanasha na Wema Sepetu,yahishuye ko afite umukunzi biteguye kurushinga.

Mu minsi ishize, ibinyamakuru byo muri aka karere ka Afurika y’Iburasirazuba byanditse ko kuri iyi nshuro, Diamond yiteguye kurushinga n’umukobwa w’umunyarwandakazi wo mu muryango ukomeye ndetse imihango imwe n’imwe ibanziriza ubukwe nko gufata irembo ngo byarakozwe.

Nubwo Diamond asanzwe azwiho imyitwarire mibi,kuri iyi nshuro yemeje ko afite umukunzi mushya ndetse we atazamusambanya ngo narangiza amurekure ahubwo we bzakora ubukwe.

Bimutwaye amezi atarenze 5 kugira ngo Diamond asimbuze Tanasha batandukanye mu ntangiriro z’uyu mwaka bamaze kubyarana umwana w’umuhungu.

Ubwo yari mu birori bya nyuma y’ubukwe bwa mushiki we,Diamond Platnumz yahishuye ko yiteguye kurushinga muri uyu mwaka n’umukunzi we bari kumwe ubu.

Yagize ati "Sinarongora abagore benshi kuko bandoga.Iyo abagore ari benshi,haba imikino myinshi ndetse umuntu akagira akazi kenshi.Ubu ibitekerezo byanjye biri ku mugore umwe.

Ntabwo ndi njyenyine,mfite umukobwa nifuza gushyingiranwa nawe.Kuri iyi nshuro ntabwo nkeneye kuryoshya ahubwo nkeneye kurongora.”

Uyu muhanzi wabanye n’abagore 3 mu nzu imwe bikarangira batandukanye ariko abyaranye nabo abana 4,yavuze ko atazongera kubyarana n’umugore batashyingiranwe.

Nta makuru menshi arajya ahabona kuri uyu mukobwa w’umunyarwandakazi bivugwa ko azashyingiranwa na Diamond cgusa bivugwa ko ari uwo mu muryango ukomeye utunze amafaranga menshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa