skol
fortebet

Diamond yamaze guhindura igitekerezo yari afite cyo gushyingiranwa na Tanasha Donna

Yanditswe: Thursday 21, Nov 2019

Sponsored Ad

skol

Diamond yamaze guhindura igitekerezo yari afite cyo gushyingiranwa n’umukunzi we Tanasha Donna bari bamaze igihe bavugwa mu itangazamakuru ko bagiye gushyingiranwa bakabana nk’umugabo n’umugore.

Sponsored Ad

Nyuma y’aho bivugiwe ko Leta ya Tanzania yategetse Diamond gushyingiranwa n’uyu munya Kenyakazi w’umunyamideli akaba n’umunyamakuru kuri NRG Radio yo muri Kenya Tanasha Donna cyangwa agafungwa, Diamond we ngo nta n’igitekerezo afite cyo kuba yashinga urugo mu myaka ya vuba.

Nk’uko mushiki wa Diamond witwa Queen Darlin uzwiho kuba akorana bya hafi na musaza we Diamond yatangarije The Citizen ko musaza we atiteguye gushyingiranwa na Tanasha kuko byakwangiza iterambere ry’umuziki we.

Queen Darlin yavuze ko mu gihe Diamond yaramuka ashinze urugo yatakaza abafana benshi cyane cyane ab’igitsina gore asanzwe yarigaruriye imitima.

Yanakomeje avugako Diamond yumva ko gushinga biba ari inshingano bityo byatuma iterambere ry’umuziki we ryasubira inyuma kuko igihe kinini yajya akimara yita ku muryango.

Uyu musaza wa Diamond Queen Darlin mu minsi ishize wavuzweho kuba mu rukundo n’umunyamuziki Ali Kiba avuga ko musazawe ibi yanabibwiye Tanasha mu mezi abiri ashize ubwo bibarukaga umwana.

Amakuru avuga ko ubwo Diamond yatangiraga gukundana na Tanasha muri 2018 bari batangaje ko ubukwe bwabo bwagombaga kuba kuwa 14 Gashyantare 2019 aho hari hanatangajwe bamwe mu bashyitsi b’imena bari kuzitabira ibi birori by’ubukwe barimo n’umuraperi wo muri Amerika Rick Ross ariko baza kwimura umunsi kugeza ubu ntibongeye gutangaa gahunda y’ubukwe bwabo.

Ibitekerezo

  • Ibi bijye bibera isomo rikomeye Abakobwa.Nubwo bihutira kuvuga ngo "bari mu rukundo" n’Abahungu,ni bake barongorwa officially.Abahungu bahararuka vuba Abakobwa.Niyo mwaryamana rimwe gusa,icyo umuhungu ashaka aba akibonye akaguta.Ibyitwaga urukundo bikaba ikibazo gikomeye,gituma bamwe biyahura.Imana yaturemye,sirwo rukundo idusaba.Ahubwo itubuza kuryamana n’uwo tutashakanye officially,kandi ikadusaba kubana akaramata,tudacana inyuma.Abanga kumvira Imana,izabarimbura,ibakure mu isi,kandi ye kuzabazura ku munsi wa nyuma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa