skol
fortebet

Fireman asigaye abana n’umukunzi we nyuma y’aho Guma Mu Rugo ya Kigali imusanze yamusuye

Yanditswe: Sunday 24, Jan 2021

Sponsored Ad

skol

Umuraperi Uwimana Francis wamamaye nka Fireman yatangaje ko ubukungu butifashe neza, nyuma y’uko Guma mu rugo ya Kigali yatumye abana n’umukunzi we mu buryo butunguranye.

Sponsored Ad

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE dukesha iyi nkuru, uyu musore yavuze ko muri iki gihe ibintu byamukomeranye cyane ko umunsi we uba usekeje, kuko ubuzima abamo ari ukurya no kuryama. Uyu mugore wa Fireman ubusanzwe yakoreraga mu ntara.

Ati “Turabyuka n’umugore wanjye tukareba filime tugateka. Tukaryama, ku mugoroba ka cyayi kaba kabonetse kaba katanabonetse umuntu akabyihanganira.”

Yakomeje ati “Guma mu rugo yasanze umukunzi wanjye hano iwanjye. Arakora aba ari mu kazi akora mu ntara muri weekend nibwo tubonana. Ubu atari mu kazi Guma mu rugo yaramufashe. Nzamurekura nirangira kubera ko tugomba kubikora mu buryo bwemewe n’Imana n’abantu njye ntabwo ngomba gukocora. Ni Guma mu rugo yabiteye kandi nta kundi twari kubigenza.”

Uyu musore avuga ko yagombaga kujya mu murenge kuwa 3 Mutarama 2021, ndetse yari yaramaze kubipanga neza uko bizagenda biri ku murongo.

Kubera ingamba zo kwirinda Coronavirus, ntabwo byabashije gukunda.

Yavuze ko ibintu byose byahagaze agasaba abakunzi be kugira uko bamugenza.

Ati “Ibintu byose twakoraga byarahagaze ariko ibintu nkenerwa byo ntibyahagaze. Ubundi twakoreraga arenga ibihumbi 500 Frw buri cyumweru, turi mu bihe bigoye.

Mboneyeho kubwira abantu badukurikiye cyane cyane abakunzi b’injyana ya Hip Hop ko ubuzima turimo butoroshye. Abanyarwanda ni abantu bihagararaho ariko ntabwo watwika inzu ngo uhishe umwotsi.”

Muri kanama umwaka ushize, nibwo Fireman yateye ivi, anambika impeta y’urukundo umukunzi we witwa Kabera Charlotte.

Inkuru ya IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa