skol
fortebet

Harmonize yacyuriwe ubutindi

Yanditswe: Monday 18, Nov 2019

Sponsored Ad

skol

Umuhanga mu gutunganya indirimbo z’abahanzi ukomoka muri Kenya witwa Magix Enga akomeje kwibasira umuhanzi Harmonize wo muri Tanzanie kugeza n’ubwo kuri ubu amucyuririra ko atabasha kugura ibitoro by’imodoka ye.

Sponsored Ad

Mu minsi ishize Producer Enga yahaye umuhanzi Harmonize icyumweru kimwe cyo kuba yamanuye indirimbo “Uno” yakoreshejemo imirya avuga ko yamwibye. Bimwe mu binyamakuru byo muri Tanzanie no muri Kenya kuva iki kibazo cyatangira byakunze kwandika ko Magix Enga ibi atabikora kugirango akoreshe izina rya Harmonize mu kwamamara.

“Ku batekereza ko ndikwiyamamariza ku izina rya Harmonize baribeshya, ntabwo nkeneye amafaranga yawe kubera ko udashobora no kugura ibitoro by’imwe mu modoka zanjye”. Producer Magix Enga acyurira Harmonize mu butumwa yahise asiba n’ubwo ikinyamakuru Ghafla cyari cyamaze kuyibona.

Ku wa gatanu w’iki cyumweru byavuzwe n’ibitangazamakuru ko niba Harmonize adasibye indirimbo Uno yakoreshejwemo ubuhanga bwa Magix Enga bishoboka cyane ko azamujyana mu nkiko n’ubwo hari abavuga ko we atigeza avuga ngo yerura ibizakurikira natayisiba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa