skol
fortebet

Indirimbo ya Harmonize yahanaguwe kuri YouTube kubera amanyanga ashinjwa

Yanditswe: Thursday 21, Nov 2019

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi ukomeye muri Tanzania Rajab Abdul Kahali wamamaye muri muzika nka Harmonize, yahanagujwe kuri You Tube indirimbo ye nshya yise “ UNO” nyuma yo gushinjwa gushishura injyana y’’abandi.

Sponsored Ad

UNO yari imaze iminsi ishyizwe ahagaragara, ni indirimbo yari imaze gukundwa n’abatari bake, gusa byaje kugaragara ko uyu muhanzi w’Umunyatanzania yakoresheje injyana y’abandi bahanzi bo Tube. Kenya aribo King Kaka feat. Kristoff mu ndirimbo ya bo yitwa Dundaing atabibasabiye uburenganzira.

Umuziki uri mu ndirimbo nshya ya Harmonize “ UNO” usa neza mahwi n’uri mu ndirimbo ya King Kaka feat. Kristoff“ Dundaing” kuburyo uyumvise wese ari guhita yemeza ko Harmonize icyamuvunnye ari ukwandika amagambo azakoresha muri iyo Beat bivugwa ko yacuzwe na Magix Enga wo muri Kenya.

Aba bahanzi bavuga ko babajwe cyane no kumva indirimbo yabo yarashishuwe n’umuhanzi wubatse izina nka Harmonize, atabanje kubibamenyesha cyangwa ngo avugishe ukuri niba yaba ari Cover yayo yahisemo gukora.

Magix Enga abinyujije kuri Instagram yanditse avuga ko Icyumweru kimwe cyari gishize indirimbo UNO ya Harmonize igaragaye kuri You Tube, gishiranye nayo ko itazongera kugaragara ku rukuta rwe bwite bitewe n’uko yashishuye injyana y’abandi.Yagize ati:” Icyumweru kirashize, indirimbo UNO ntizongera kugaragara ukundi kuri You Tube ya Harmonize”.

Magix Enga kandi yiyamye uwo ariwe wese waba afite igitekerezo cyo kuba yakoresha injyana yabo uko yishakiye nta burenganzira abisabye, ibi yabivuze agaragaza ko nta cyiza cyo kuvogera igihangano cy’umuntu nkaho atakiriho.

Yagize ati:” Kambisubiremo neza! Ntihagire umuntu wese wumva yavogera ibyacu uko yishakira, sinshobora kubyemerera umuntu uwo yaba ari we wese!”.

Iyi ndirimbo bivugwa ko Harmonize yayishishuye, imaze amezi agera kuri 12 igiye ahagaragara bivuga ko imaze umwaka wose ku rubuga rwa You Tube.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa