skol
fortebet

Imbyino zidasanzwe ziri mu ndirimbo nshya ya The Ben zayobowe n’icyamamarekazi Sherrie Silver[AMAFOTO+VIDEO]

Yanditswe: Tuesday 31, Dec 2019

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi nyarwanda mpuzamahanga Mugisha Benjamin [The Ben], kuri uyu mbere tariki 30 Ukuboza 2019, yasohoye indirimbo nshya yise ‘Suko (Izabella).

Sponsored Ad

Amajwi (Audio) y’iyi ndirimvo ‘Suko (Izabella)’ yatunganyijwe na Producer Krizbeatz uri mu bakomeye muri Nigeria. Ni mu gihe amashusho (Video) yayo yifashishijwemo abasore n’inkumi batojwe imbyino na Sherrie Silver.

Ku wa 22 Ukuboza 2019 The Ben yanditse kuri konti ya Instagram, avuga ko tariki 01 Mutarama 2020 azakorera amateka mu nyubako ya Kigali Arena. Benshi mu bafana be bwamwandikiye indirimbo bifuza ko azabaririmbira.

Hari abavuze indirimbo nka “Amaso ku maso”, “Roho yanjye”, “Ndaje”, “Ko nahindutse” n’izindi. Sherrie Silver we yavuze ko indirimbo akunda itarasohoka agira ati “Indirimbo nkunda ntirasohoka kugeza ubu. Sinzi niba abafana bayiteguye.”

Yavuze ko mu ndirimbo The Ben amaze gusohora akunda iyitwa “Thank you my God” yakoranye na Tom Close. The Ben yahise yandika asubiza Sherrie Silver ko yumvise icyifuzo cye cyo gushyira hanze indirimbo ‘Izabella’ [Arenzaho utumenyetso (emoji) tw’umuriro].

Bamwe mu bafana bavuze ko biteguye kumva iyi ndirimbo ‘Izabella’ yongeweho irindi zina rya ‘Suko’. Ayisohora, The Ben yavuze ati “Iri joro indirimbo mwise ‘Izabella’ yasohotse kandi ni ‘umuriro’ initwa ‘Suko’.

Yashimye Sherrie Silver wagize uruhare rukomeye mu kuyobora imbyino z’abasore n’inkumi bagaragara muri iyi ndirimbo, amubwira ko afite umutima mwiza. Sherrie Silver nawe yamusubije agira ati “Ni ishema ryanjye”.

Sherrie Silver ni umunyarwandakazi w’imyaka 24 akaba n’umubyinnyi wabigize umwuga. Yahanzwe ijisho n’isi yose biturutse ku kuba ari we watunganyije akanayobora imbyino zo mu ndirimbo iri kubica bigacika ya Childish Gambino yitwa ‘This Is America’.

Bamwe mu basore n’inkumi babyinnye muri iyi ndirimbo babarizwa mu itsinda rya Finest Crew, Kaza Kids ndetse na Afro Hit.

The Ben amaze iminsi i Kigali aho yitegura kuririmba mu gitaramo cya East African Party ku wa 01 Mutarama 2020. Ni igitaramo azahuriramo na Riderman, Bruce Melodie, Bushali, Knowless Butera, King James ndetse na Andy Bumuntu.

The Ben ni mwene Jean Mbonimpa na Esther Mbabazi. Ni umuhanzi w’umunyarwanda washyize imbere injyana ya RnB/Pop. Iby’ubuhanzi yabihereye mu muryango ndetse yakuze akundishwa n’ababyeyi be gusenga cyane.

Byatumye ajya muri Korali aho yari ari kumwe n’abandi bahanzi bamenyekanye nka Meddy, Lick Lick na Nicolas. Indirimbo yamenyekaniyeho cyane ni “Amaso ku Maso”.

Urugendo rw’umuziki we ruhera mu 2006. Yisunze ijwi rye ahogoza ikibuga cy’umuziki we cyagutse mu gihe gito yegukana amashimwe akomeye arimo na Salax Awards.

Yakuriye mu muryango w’abakristu byatumye atavugwa cyane muri ‘byacitse’ biba ikinyuranyo kuri murumuna we w’umuraperi, Green P.

Mu 2010 The Ben yagiye muri Leta zunze ubumwe za Amerika we na Meddy boherejwe na Leta y’u Rwanda, ntibagaruka. Nyuma basabye imbabazi bongera kwakirwa nk’abana iwabo!

Mu bihe bitandukanye, The Ben yahataniye ibihembo bikomeye ku mugabane wa Afrika gusa ntacyo aregukana.

Uyu muhanzi yakunzwe guhera ku ndirimbo nka ‘Si beza’, ‘Mbwira’ ‘Uzaba Uza’ (yaririmbanye na Roger), Wirira, ‘Wigenda’, ‘Uri he, ‘Amaso ku Maso’, Amahirwe ya Nyuma, Zoubeda n’izindi ziri kuri album ye ya mbere yise ‘Amahirwe ya Mbere’ yasohoye mu Ukwakira 2009. Urutonde ni rurerure kugeza ku ndirimbo ‘Vazi’ aherutse gusohora hanze.

Bwa mbere ataramira mu Rwanda hari mu mwaka wa 2017. Agiye gutaramira i Kigali nyuma yo kuririmba mu iserukiramuco rya One Africa Music Fest ryabereye mu Mujyi wa Dubai aho yasangiye urubyiniro n’abahanzi b’amazina akomeye ku mugabane wa Afrika.

Sherrie Silver yatangaje ko azitabira igitaramo The Ben azakorera muri Kigali Arena

Uyu muhanzi yashimye Sherrie Silver ku bwo kwitanga muri uyu mushinga w’indirimbo yasohoye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa