skol
fortebet

Juliana Kanyomozi yihakanye umuhungu wa Perezida Museveni byavuzwe ko ariwe babyaranye

Yanditswe: Wednesday 27, May 2020

Sponsored Ad

Umuhanzikazi Juliana Kanyomozi uherutse kwibaruka umwana w’umuhungu yise Taj,yanyomoje ibihuha byari byadutse ko yabyaranye n’umuhungu wa Perezida Museveni witwa Muhoozi Kainerugaba.

Sponsored Ad

Kuwa 12/05/2020 nibwo Julianna yabyaye umwana w’umuhungu wo kwishumbusha uwo yaherukaga kubura gusa ntiyigeze atangaza se w’umwana we.

Amakuru yagiye atunga agatoki abantu benshi ari nayo mpamvu urubuga rwa Facebook rwitwa ‘Top Secrets Leaked’ rwatangaje ko uyu Muhoozi usanzwe ari umuhungu wa Perezida Museveni ariwe waba warateye inda Julianna Kanyomozi bakabyarana ariko akabihakana asaba ko hakorwa DNA.

Nyuma yo kubona aya makuru,Julianna Kanyomozi yahise afata screenshoot y’iyi nkuru y’uru rubuga rwa Facebook ayisangiza abakunzi be ku mbuga nkoranyambaga ati “Ibi n’ibihuha mubihe agaciro bikwiriye.Murakoze.”

Kugeza ubu Julianna ntaremera gutangaza se w’umwana we yise Taj nubwo abakunzi be benshi bafite amatsiko menshi yo kumumenya.

Juliana Kanyomozi w’imyaka 39 nta mugabo afite ndetse uyu niwe mwana afite kuko uwe wa mbere yishwe na Asthma mu myaka yashize.

Uyu Muhoozi w’imyaka 46 asanzwe ari umusirikare mukuru mu gisirikare cya Uganda ndetse ahabwa amahirwe menshi yo kuzasimbura se ku butegetsi.Afite umugore n’abana 3.

Mu minsi ishize,Ikinyamakuru Blizz Uganda cyavuze ko kigendeye ku bushakashatsi cyakoze ndetse n’abantu bagiye bandikirana na Juliana Kanyomozi,cyaketse umuherwe kivuga ko ari umunyarwanda witwa Habi Moses.

Iki kinyamakuru cyavuze ko ngo Juliana n’uyu Moses bamaze imyaka myinshi bari mu rukundo rw’ibanga ndetse ngo bahisemo gukomeza kubihisha gusa byarangiye urukundo rwabo rweze imbuto.

Iki kinyamakuru cyavuze kandi ko ngo uyu Moses amaze amezi menshi ashyira ku rukuta rwe amafoto n’amagambo avuga ku gutwita kwa Juliana ariko ngo abantu ntibigeze babiha umwanya.

Blizz Uganda yavuze ko itsinda ry’abanyamakuru bayo bagerageje gufata screenshoots za zimwe muri posts z’uyu muherwe w’umudogiteri ukomoka mu Rwanda witwa Habi Moses,ufite imodoka nyinshi,inyubako nziza kandi ihenze mu mujyi wa Kampala.

Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze nyuma yo kubyara,Juliana Kanyomozi yavuze ko ’yishimye cyane’, ati "Ni umuhungu!! Suhuza Taj. 12/05/2020 (itariki yavutseho). Turishimye cyane. Imana ihabwe icyubahiro".

Tariki 20/07/2014 ni bwo Juliana Kanyomozi yagize ibyago apfusha imfura ye Keron Raphael Kabugo wari ufite imyaka 11 y’amavuko wazize indwara ya Asima, akaba yaramubyaranye na Amon Lukwago baje gutandukana.

Juliana Kanyomozi ni kenshi yatangaje ko urupfu rw’imfura ye rwamusigiye agahinda kenshi, gusa kuri ubu umutima we wuzuye amashimwe.

Kwibaruka kwe nyuma y’imyaka 6 abuze imfura ye, ni inkuru yishimiwe na benshi bavuze ko Imana imushumbushije uwo yabuze mu 2014. Mu isaha ebyiri gusa, ifoto uyu muhanzikazi yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, yari imaze gutangwaho ibitekerezo ibihumbi 3 by’abakunzi be, abahanzi banyuranye n’abandi benshi bishimiye iyi nkuru.

Abahanzi bagenzi be bo muri Uganda n’abo mu karere bamugaragarije ko bashimiye cyane kwibaruka kwe, harimo Dr Jose Chameleone, Aline Gahongayire, Spice Diana, Ykee Benda, Iryan Namubiru, Dj Pius, Lydia Jazmine, Sheeba Karungi, Bobi Wine, n’abandi bantu b’ibyamamare nka Zari The Boss Lady, Alex Muyoboke, Judith Heard n’abandi.

Juliana Kanyomozi n’umwe mu bahanzikazi beza mu gihugu cya Uganda no muri Afurika. Yabonye izuba kuwa 27 Ugushyingo 1980, arasatira imyaka 39 y’amavuko.

Mu gihe amaze mu muziki yasohoye Album nka ‘Nabikowa’, ‘Kanyibwe’, ‘Bits & Pieces’ n’izindi. Azwi mu ndirimbo nka Zaabu, Twalina Omukwano,Kibaruma,Mama Mbile,Woman,Diana n’izindi.

Ibitekerezo

  • Ariko se uyu ahora abyara nta mugabo agira??? Imana yaragatoye.Uyu ahimba indirimbo akazita ngo ni iz’imana!! Nkuko bible ivuga,ntabwo yumva indirimbo cyangwa amasengesho y’abanyabyaha banga kwihana.Muli Matayo 15:8,haravuga ngo:"Banyubahisha iminwa yabo gusa,nyamara umutima wabo uri kure yange".Ntitugakinishe imana dukora ibyo itubuza,hanyuma ngo tuyiririmbire cyangwa dusenge.Ibifata nk’uburyarya kandi ntabwo yatwumva.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa