Kigali

Kanye West yinjiye mu murimo w’ivugabutumwa byeruye[AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 17 November 2019 Yasuwe: 2656

Umuraperi Kanye West yagaragaye akora ibwirizabutumwa muri gereza bituma abantu benshi ku isi bibaza niba koko yaba agiye kuyoboka umurimo w’ivugabutumwa nyuma y’aho ashyiriye hanze Album yise ‘Jesus is King’ mu mpera z’Ukwakira.



Kanye West aherekejwe n’itsinda rya korali rimuririmbira yaririmbiye imfungwa zo muri gereza ya Houston muri Leta ya Texas ho muri Leta Zunze ubumwe za Amerika bivugwa ko izi mfungwa zafashijwe cyane zikajya mu mwuka indirimbo zigize Album ‘Jesus is King’ yamuritse kuwa 25 Ukwakira 2019.

Amakuru umwe mu bayobozi bo muri aka gace gaherereyemo iyi gereza yabereyemo iki gitaramo cyo guhimbaza Imana witwa Greg Abott yatangarije ikinyamakuru “Houston Chronicles” ko izi mfungwa zabwirijwe na Kanye West zishimiye ubutumwa zahawe n’uyu muhanzi w’icyamamare ku isi mu njyana ya RAP.

Greg Abott kuri Twitter ye yagaragaje ko yishimiye ibyo Kanye West yakoze kubera ko byatumye imfungwa zongera Kwegera Imana, ibi bikaba bishobora gituma zirekurwa vuba kuko hari ikizere cy’uko zitazongera gukora ibindi byaha. Anasaba ko abandi bahanzi batera ikirenge mucya Kanye West.

Sheriff Ed Gonzalez, umuyobozi w’iyi gereza nawe yemeje aya makuru ko Kanye West yabasuye ari kumwe na korali ye bakabwiriza imfungwa zo muri Gereza ayoboye. Iki gitaramo cy’ivugabutumwa kikaba gikurikiye icyo yari aherutse gukorera mu rusengero rwitwa “Lakewood church” ruri Amerika narwo mu ntangiro z’iki cyumweru nabwo.

Amakuru aravuga ko Kanye West yatangije gahunda yise ‘Service Sunday” aho yiyemeje kuzajya asura abantu mu bice bitadukanye ku isi by’umwihariko muri USA kugirango abafashe kuramya no guhimbaza Imana.

Kanye West wakunze kugaruka mu bitangazamakuru cyane ku myitwarire ye irimo n’ubutinganyi yagiye avugwaho yashakanye na Kim Kardashian, uyu nawe akaba umuhanzi n’umunyamideli w’icyamamare muri

Ubwo yamurikaga Album Jesus is King mu mpera z’Ukwakira, Kanye West yatunguye abantu bensi cyane bitewe n’amagambo yari agize zimwe mu ndirimbo zigize uyu muzingo yatumye benshi batekereza ko yaba ari mu nzira zo gushing idini bo bavuga ko ari iryo kwa Satani.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble dusabe

    Biratangaje kumva Kanye West ajya kubwiriza abantu ijambo ry’Imana.Ariko nk’umuvuga-butumwa,nibaza niba Kanye West azi neza Bible.Imana ishaka ko umukristu nyakuri wese amenya bible neza.Yesu nawe yasize asabye umukristu nyakuri wese kumwigana nawe akajya mu nzira agakora umurimo wo kubwiriza.Nkuko Yohana 14:12 havuga,umuntu wese wizera Yesu agomba kubwiriza.Abapadiri cyangwa Pastors,ntabwo ari imana ibashyiraho,ahubwo ni Class abantu bishyiriyeho.Bible isaba buri mukristu wese kubwiriza kandi ku buntu,akabifatanya n’akazi gasanzwe nkuko na ba Pawulo babigenzaga.Bisome muli Ibyakozwe 20:33.Bisaba kubanza gushaka ukwigisha bible ku buntu kandi turahari.

    2 weeks ago

Inzindi nkuru

Wasafi ya Diamond yeretse urukundo Harmonize bitungura benshi

Mbere ho gato y’ukwezi gutambutse umuhanzi Harmonize nibwo yaseshe...
5 December 2019 Yasuwe: 2664 0

Rurageretse hagati ya Yverry na Alyn Sano

Umuhanzi Rugamba Yverry uzwi ku izina ry’ubuhanzi nka Yverry arashinja...
3 December 2019 Yasuwe: 2816 0

Abahanzi babarizwa muri Wasafi bayobowe na Diamond bibasiye Ali Kiba na...

Abahanzi babarizwa mu inzu itunganya umuziki ya Wasafi Classic Baby...
3 December 2019 Yasuwe: 1946 0

Reba uburanga bw’inkumi y’uburanga bwavugishije benshi iri mu rukundo na...

Umuhanzi wo muri Kenya Jacob Obunga wamamaye nka Otile Brown uheruka gukora...
3 December 2019 Yasuwe: 4035 0

Perezida Museveni agiye gukorana indirimbo n’abahanzi babiri bakomeye muri...

Mu gihe habura igihe gito ngo amatora abe muri Uganda,perezida Museveni...
2 December 2019 Yasuwe: 1958 0

Mukuru wa The Ben yagize icyo avuga kuri murumuna we[AMAFOTO]

Hopeson Dan wanamenyekanye akiri muri muzika nka DannyScott, yabonye izuba...
2 December 2019 Yasuwe: 6062 0