Kigali

Karigombe na Safi Madiba bakomoje ku mukobwa wakundanye n’umusore mucyaro akaza kugira amahirwe yo kukivamo akigira mu mujyi [AMAFOTO+VIDEO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 6 February 2020 Yasuwe: 2206

Umuraperi Siti True Karigombe usanzwe ufasha Riderman ku rubyiniro afatanyije na Safi Madiba bashyize hanze amashusho y’indirimbo bise UMUNYEREZO.



Karigombe yavuze ko yanditse iyi ndirimbo ashingiye ku nkuru y’umukobwa uba warakundanye n’umusore mu cyaro,we akaza kugira amahirwe yo kujya mu mujyi bakaburana,umusore agahora yifuza kumusura bikamunanira kubera ubukene akabura amafaranga ariyo bise amakuta yo gutega.

Muri iyi nkuru uyu muraperi wishyize mu mwanya w’uyu musore,yakomeje avuga ko yabonanaga n’uyu mukobwa ari uko yaje gusura ababyeyi be.

REBA AMASHUSHO HASI Y’INDIRIMBO ’UMUNYEREZO’:



Umukobwa avuga ko aba yaramusize mu cyaro ngo yitwa Sonia hanyuma asigarana n’uwitwa Mariya,ndetse no mu ifatwa ry’amashusho y’iyi ndirimbo ngo akaba yaragerageje gushaka umuntu witwa Mariya ubusanzwe bitewe n’uko iki cyari igitekerezo cy’uyu muraperi bakora iyi ndirimbo ’UMUNYEREZO’,nubwo ngo bitamworoheye kubona umuntu witwa Mariya akoresha mu mashusho ye ngo byaramushimishije cyane kuba igitekerezo cye cyaraciyemo.

Asoza yashimiye mugenzi we Safi Madiba wemeye kumufasha muri iyi ndirimbo,agashimira kandi na AB Godwin wamukoreye amashusho yayo na Trackslayer wamutunganyirije amajwi yayo.

Umukobwa witwa Sonia wakoreshejwe mu mashusho y’indirimbo ya Karigombe


Karigombe n’umukobwa witwa Mariya yakoresheje mu mashusho y’iyi ndirimbo


Imyambaro Safi Madiba yakoresheje mu mashusho y’iyi ndirimbo



Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Huye:Rasmuda yakoze indirimbo “Umucyo” yibutsa Ikiremwamuntu aho...

Umuhanzi uririmba ariko akanacuranga injyana ya Reggae , Rasmuda yashyize...
27 March 2020 Yasuwe: 930 0

Tiwa Savage yiyemeje gukoresha ibikinisho byifashishwa mu gutera akabariro...

Umuhanzikazi Tiwatope Savage wamenyekanye nka Tiwa Savage w’imyaka 40...
21 March 2020 Yasuwe: 10142 0

Icyamamare mu njyana ya Country Kenny Rogers yitabye Imana

Umuhanzi wakunzwe mu njyana ya Country guhera mu mwaka wa 1970 kugeza...
21 March 2020 Yasuwe: 1944 1

Umuhanzi Aurlus Mabele wari ukomeye muri Congo Brazza yahitanywe na...

Umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Congo Brazzaville witwa Aurlus Mabele...
20 March 2020 Yasuwe: 2378 1

Diamond Platnumz yishumbushije ikizungerezi gifite uburanga buhebuje...

Umuhanzi ukunzwe cyane muri aka karere Diamond Platnumz yagaragaye ari mu...
16 March 2020 Yasuwe: 7773 4

Kitoko yashyize hanze ifoto ari gusomana byimbitse n’umukobwa bikekwa ko...

Umuhanzi w’umunyarwanda Kitoko Bibarwa yashyize kuri konti ye ya...
11 March 2020 Yasuwe: 5804 3