skol
fortebet

Kayiranga wateguye igitaramo “Ikirenga mu bahanzi” kigasubikwa n’umujyi wa Kigali yahishuye akayabo k’amamiliyoni bahombye

Yanditswe: Tuesday 10, Mar 2020

Sponsored Ad

Uwateguye igitaramo "Ikirenga Mu Bahanzi" cyagombaga kuba ku cyumweru kigasubikwa,Kayiranga Melchior yabwiye BBC ko hakoreshejwe miliyoni 30 FRW mu kugitegura utabariyemo imbaraga batakaje.

Sponsored Ad

Iki gitaramo cyagombaga kubera mu mujyi wa Kigali cyahagaritswe ku munsi nyirizina cyari kuberaho kubera impamvu abagiteguye bavuga ko batumva gusa umujyi wa Kigali wagihagaritse uvuga ko ari ukwirinda Coronavirus.

Iki gitaramo cyari kigiye kuba ku nshuro ya mbere mu Rwanda cyari guhemberwamo umuhanzikazi Cecile Kayirebwa kubera uruhare yagize mu kugeza kure umuziki nyarwanda no kuririmba mu kinyarwanda.

Kayiranga yabwiye BBC ati "Natwe ni ibintu byadutunguye kuko twabimenye [...] twamaze [gutegura] ibyuma, salle twarayishyuye kera kuko twayishyuye mu kwezi kwa mbere.

"Twari dufite urwandiko rutwemerera gukora icyo gitaramo, twaruhawe mu kwezi kwa mbere itariki 21 [...] twaruhawe n’umujyi wa Kigali.

"Bigeze mu ma saa saba niho polisi yabuzaga abantu kwinjira. Ariko polisi ikavuga ngo yahawe amabwiriza y’uko tutagomba gukora igitaramo. Tukayibwira duti ese ufite icyemezo kigaragaza aya mabwiriza, wayahawe nande? Polisi ati nayahawe n’abantu bankoresha".

Bwana Kayiranga yakomeje avuga ko yahamagaye abayobozi b’umujyi ababaza niba ibi bintu ari byo, abasigira n’ubutumwa (message) ariko ntawigeze amusubiza.

Yongeyeho ko mu ma saa cyenda ari ho umujyi wa Kigali washyize ubutumwa ku rubuga twitter uvuga ko wahagaritse ibitaramo.

BBC yabajije bwana Kayiranga niba atarabwiwe ko impamvu igitaramo cyahagaritswe biri mu ngamba zo kwirinda icyorezo cya coronavirus, avuga ko nawe yabibonye kuri twitter.

Yavuze ati: "Ushobora kwibaza impamvu igitaramo cyacu cyahagaritswe kandi ku cyumweru habaye imipira,habaye ibirori by’abari n’abategerugori ahantu henshi hatandukanye. Umupira wabaye ku cyumweru, igitaramo cyacu ni ku cyumweru, ko hose hajya abantu?

"Ikindi barasenze [abantu], bagiye mu nsengero zitandukanye abandi bajya mu masoko, kuki igitaramo cyacu ari cyo gihagaritswe?".

Kayiranga Melchior yavuze ko bahahombeye byinshi kuko igitaramo cyabo cyari gifite "budget" ya miriyoni 30 (y’amanyarwanda), kandi aho ngo ntiharimo imbaraga zakoreshejwe bagitegura mu mezi ane ashize.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryasohowe n’ubuyobozi bwa Bwiza Media Ltd, risaba abari baraguze amatike yo kujya muri iki gitaramo kuyagumana mu gihe bukiganira n’inzego zitandukanye bireba kugira ngo hashakwe umuti ukwiye wo kugikemura.

Igitaramo ‘Ikirenga mu bahanzi’ cyari cyateguwe na Bwiza Media, ku bufatanye na Karibu ASBL, Umushanana Media n’abacukumbuzi b’ireme ry’amateka n’umuco, kikaba cyaragombaga kuba ejo ku Cyumweru tariki ya 8 Werurwe 2020 kikabera ahazwi nka Camp Kigali.

Mu kindi gitaramo cyari cyateguwe na Adrien Misigaro ndetse Gentil Misigaro nacyo cyasubitswe, bahombye miliyoni 14 FRW.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa