skol
fortebet

Kayitare Wayitare Dembe yifatiye ku gakanu Safi Madiba na Platini[AMAFOTO+VIDEO]

Yanditswe: Monday 20, Jan 2020

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi nyarwanda Kayitare Emmanuel wamenyekaniye mu muziki ku zina rya Kayitare Wayitare Dembe yagaragaje agahinda gakomeye yatewe na Safi Madimba na Platini biganye bimwe mu bigize amashusho y’indirimbo ye yise FATA KUMANO .

Sponsored Ad

Kuri uyu wa mbere tariki ya 20 Mutarama 2020 nibwo abahanzi nyarwanda Platini na Safi Madiba bashyize hanze amashusho y’indirimbo bakoranye bise FATA AMANO,aya mashusho akimara kujya hanze umuhanzi mugenzi wabo uzwi nka Kayitare Wayitare Dembe yahise yandika ku mbuga ze nkoranyambaga asa n’unenga aba basore ahamya ko bamwiganye.

Mubyo uyu muhanzi yerekanye yavuze ko bamwiganye harimo nk’izina ry’indirimo ariryo FATA AMANO mugihe nawe yaraherutse gushyira hanze iyo yise FATA KUMANO,aha akaba we yanditse avuga ko aya mazina yombi ntaho ataniye.

Mu bindi avuga ko bamwiganye ni mu mashusho y’iyi ndirimbo,aho avugako zimwe mu mbyino ziganjemo ari izo bakoresheje mu mashusho y’indirimbo ye FATA KUMANO ndetse akaba yafashe na Screenshots y’izo mbyino avuga ko bamwiganye nazo azishyira ku mbuga nkoranyambaga ze.Ikindi ngo nuko n’aho bagiye bafatira amashusho hameze neza nk’aho nawe yayafatiye.

Abicishije ku rukuta rwe rwa Facebook na Instagram ye,Kayitare yanditse agir’ati "Niko mwa bana mwe ubone ngo munyigane indirimbo yanjye #Fatakumano none ngo ni #FataAmano ubwo ibi bintu bitandukaniye he koko!Murangije nonehon’imbyino zanjye murazishishura neza n’uburyo zambijije icyuya nziga kandi ndi mu zabukuru!Hhahaha!Nuko Nuko Basore mwakoze akazi katoroshye da!Ikindi nabonye nuko mwagerageje no gushaka Locations zimeze nk’izo nakoreyemo!Gusa biranshimishije binyeretse ko abana bato muha agaciro ibikorwa by’Abasaza nkatwe twababanjirije mukibuga!!hahah🙏🙏🙏🙏🙏"

Mu minota mike agishyiraho iyi Post abantu bahise batangaho ibitekerezo bigira biti "Ariko nubonundi bakora cover ntandirimbo zabo bagira ubwo Ni wowe ugezweho nyine"........"Baragukomaguye"........"This is too much but also it means that you have done a great job which push everyone to copy and this is your legacy"........................ "Bahe ukuri kbs ark nibyo bita kugafata bareke bagushishure"....... "Ahubwo kayitare yabakoreye umuti ubu buri wese hit nugukora Fatakumano"....."Muribike nkuziho ntabwo uri rwikubaira usangira byose nabose nejejwe nuko utabigize intambara".

Kayitare umwaka ushize wa 2019 ukaba warasize ashyize hanze indirimbo ebyiri n’amashusho yazo arizo ’ANITA na FATA KUMANO’.






REBA HASI AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ’FATA KUMANO’ YA KAYITARE AVUGA KO BIGANYE:

REBA HASI AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ’FATA AMANO’ YA PLATINI AFATANYIJE NA SAFI:

Ibitekerezo

  • Mbega abubu!! nta mwimerere bagira ni ukwigana gusa.....

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa