skol
fortebet

Kim Kardashian yibasiwe n’abafana bamushinja ko afite amano 6 ku kirenge cye

Yanditswe: Saturday 23, Nov 2019

Sponsored Ad

Icyamamare ku mbuga nkoranyambaga akaba n’umushabitsi ukomeye,Kim Kardashian yibasiwe n’abafana nyuma y’ifoto yashyize hanze igaragaza ikirenge cye cy’ibumoso afiteho amano 6.

Sponsored Ad

Kim Kardashian usanzwe ari umugore w’umuraperi Kanye West,yatutswe n’abafana benshi bamuziza ko ngo kuba afite amano 6 ari inenge.

Ubu butumwa bwo guserereza Kim bwaje nyuma yo gushyira hanze amafoto yafotowe ubwo yari yitabiriye ibirori bya American Influencer Awards byo kuwa Mbere.

Abafana barebye aya mafoto baza kubona ko uyu mugore ashobora kuba afite amano 6 ku kirenge cy’ibumoso bamwe baramwibasira.

Umwe mu bibasiye Kim yagize ati “Ufite amano 6?.ntabwo uri umuntu.”

Amanota 6 ya Kim yakomeje guteza impaka kuri Instagram gusa uyu mubyeyi w’abana 4 afite amano 5 nk’abandi.S’ubwa mbere abantu bibasiye Kim bavuga ko afite amano 6.





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa