Kigali
dnd

Michelle Obama yashyizwe ku rutonde rw’abahatanira ibihembo bikomeye ku Isi bitangwa ku bantu bafite impano zitandukanye

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 23 November 2019 Yasuwe: 1139

Michelle Obama, umufasha w’uwahoze ari Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Barack Obama yashyizwe ku rutonde rw’abahatanira ibihembo bikomeye ku Isi bitangwa ku bantu bafite impano zitandukanye bya Grammy Awards 2020.



Michelle Obama ukunzwe n’abatari bake muri Amerika, yashyizwe kuri uru rutonde kubera igitabo yashyize ahagaragara yakoze mu buryo bw’amajwi yise ‘Becoming’.

CNN dukesha iyi nkuru yanditse ko muri iki cyiciro Michelle Obama ahanganye n’abandi barimo John Waters mu gitabo yise “Mr. Know-It-All”, Eric Alexandrakis mu gitabo yise “I.V. Catatonia: 20 Years As A Two-Time Cancer Survivor”, Sekou Andrews & The String Theory, hamwe na Michael Diamond na Adam Horovitz of the Beastie Boys mu gitabo bise “Beastie Boys Book”

Michelle Obama aramutse yegukanye iki gihembo cyaba kibaye icya gatatu gitashye mu rugo rwabo kuko Barack Obama wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika na we yegukanye ibihembo bibiri bya Grammy Awards mu cyiciro nk’iki.

Icya mbere yagitwaye muri 2006 kubera igitabo gikozwe mu buryo bw’amajwi yise “Dreams of My Father”, icya kabiri acyegukana muri 2008 ku bw’igitabo na cyo gikoze mu buryo bw’amajwi yise “The Audacity of Hope.”

Igitabo “Becoming” cya Michelle Obama kiri mu marushanwa cyasohowe mu kwezi k’Ugushyingo 2018 maze bitarenze mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka yari amaze kugurisha kopi za cyo zirenga miliyoni icumi.

Grammy Awards 2020 izaba ari inshuro ya 62 hatangwa ibihembo nk’ibi aho abatoranyijwe gushyirwa ku rutonde rw’abahatana byabaye ku wa 20 Ugushyingo 2019 naho abazegukana ibihembo mu byiciro bitandukanye bazamenyekana ndetse bakanabihabwa ku wa Mbere tariki ya 27 Mutarama 2020.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Harmonize yanze ibyo gukomeza kuramya Diamond asiba isura ye...

Mu mezi ashize imwe mu nshuti y’akadasohoka ya Diamond Platnumz yatangaje ko...
11 December 2019 Yasuwe: 4712 0

Meddy yoherereje abashinzwe umutekano Rayvanny waje kumureba mu...

Umuhanzi Rayvanny ari mu mugi wa Kigali aho yaje kureba mugenzi we Ngabo...
11 December 2019 Yasuwe: 4249 0

Wizkid ni umwe mu bahanzi b’ibyamamare bashobora kuza gutaramira...

Bisanzwe bizwi ko buri mpera z’umwaka no gutangira umushya mu Rwanda...
11 December 2019 Yasuwe: 627 0

Umuhanzikazi Asinah n’uburakari bwinshi yafashe ku gakanu Bruce Melodie bari...

Umuhanzikazi uri mubakizamuka, Mukasine Assinah yifashe kugahanga...
11 December 2019 Yasuwe: 4286 0

Bwa mbere mu mateka ya Cardi B yakoreye igitaramo muri Nigeria yakoreyemo...

Bwa mbere mu mateka y’umuraperi Belcalis Marlenis Almánzar wamenyekanye ku...
10 December 2019 Yasuwe: 2519 0

Kanye West yaciye ibintu hose mu mafoto avuga ko yisanishije n’aba...

Umuraperi w’umunyamerika, Kanye West yatunguye benshi mu myambaro yagaragaye...
10 December 2019 Yasuwe: 2308 1