skol
fortebet

Mukuru wa The Ben yagize icyo avuga kuri murumuna we[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 02, Dec 2019

Sponsored Ad

skol

Hopeson Dan wanamenyekanye akiri muri muzika nka DannyScott, yabonye izuba mbere ya The Ben kuwa 15 Werurwe 1985. Uyu mugabo utuye muri Canada n’umuryango we kubw’impamvu z’akazi, asanga murumuna we mu nda akwiye kurushaho guhabwa agaciro kubwo kuzamura ibendera ry’u Rwanda hirya no hino ku isi.

Sponsored Ad

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook, DannyScott yavuze ko igihe kigeze kugira ngo igihugu cyacu gihe agaciro akazi gakomeye ko kuzamura ibendera ryacyo ku isi hose gakorwa n’abahanzi barangajwe imbere n’umuvandimwe we The Ben.

Ibi yabivuze ahanini agendeye ku ndirimbo nziza The Ben akora yaba we ku giti cye ndetse n’izo akorana n’abanyamahanga zigakwirakwira ku isi hose, ibitaramo akorera mu bice binyuranye by’isi, … nyamara ntihagire aho bigaragara ko yaba yabishimiwe ku rwego rw’igihugu!

DannyScott yakomoje no kuri Meddy ndetse na Bruce Melodie agaragaza ko aba bombi hamwe na The Ben bari bakwiye guhabwa agaciro ku rwego rw’igihugu!

Ibitekerezo

  • Icyubahiro kiraharanirwa ntigisabwa kandi ntikigurwa. The Ben nabiharanire nk’abandi bose babihawe nawe azabigeraho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa