skol
fortebet

Nicki Minaj yahishuye ko atwite inda y’imfura ye

Yanditswe: Monday 20, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umuraperikazi Onika Tanya Maraj-Petty uzwi cyane nka Nicki Minaj wubatse izina ku isi kubera indirimbo zitandukanye yakoze yamaze gutangaza ko atwite inda y’imvutsi ndetse ashyira hanze ifoto agaragaza inda ye imaze kuba nkuru.

Sponsored Ad

Uyu muraperi wamenyekanye mu ndirimbo nka Super bass,Fly,your love,High school n’izindi aritegura kwibaruka imfura ye n’umukunzi we Kenneth Petty w’imyaka 42 y’amavuko.

Uyu muhanzikazi w’imyaka 37 yashyize hanze ifoto yambaye imyenda y’imbere arangije yandikahongo "Ndatwite [#Preggers].

Nicki Minaj yashimishije benshi mu bafana be bamushimiye karahava abandi bamubwira ko azaba umubyeyi mwiza.

Mu ijoro ryo kuwa 22 Ukwakira 2019, nibwo Nicki Minaj yabwiye isi yose ko ku mazina yari asanganywe yongeyeho irindi zina ry’uyu mugabo we Petty.

Icyo gihe yanditse kuri Instagram ye amashusho agaragaza ingofero y’ibara ry’umweru yanditseho ‘Mrs’ bisobanuye ‘umugore wa kanaka’ ndetse n’indi ngofero y’ibara ry’umukara yanditseho ‘Mr’ ashaka kuvuga umugabo we.

Muri Kanama 2019, Nick Minaj yatangaje ko azakora ubukwe mu minsi 80. Yavugaga ko afite byinshi byo kwitaho harimo no gutunganya album ye nshya ari yo mpamvu ngo atashakaga gukora ubukwe buciciritse.

Uyu muraperikazi avuga ko yanyuzwe n’uburyo Petty amufatamo kuko atuma yishima. Nick yatangiye gukundana na Petty mu 2018; urukundo rwabo ruvugwa mu itangazamakuru mu Kuboza 2018.

Ibinyamakuru byinshi byandika ku myidagaduro byavuze ko Nick Minaj na Petty bamenyanye bakiri bato ariko ntibashyira imbaraga mu rukundo kugeza bakuze.

Kuva yatangira gukunda na Petty yabwiwe ko ari umugabo washinjijwe gufata ku ngufu, agasubiza ko atitaye ku bivugwa.

Naho ikinyamakuru Metro.co.uk cyavuze ko mu 1995 Kenneth Petty yatawe muri yombi aryozwa gufata ku ngufu, aho yamaze imyaka ine muri gereza.

Dailymail nayo ivuga ko Kenneth yamaze imyaka irindwi muri gereza aryozwa kwica umuntu amurashe.

Mu rwego rwo gukomeza umubano we no kwirengagiza ibivugwa, muri Nzeri 2019, Nicki Minaj yavuze ko yafashe umwanzuro wo kuba mpagaritse muzika kugira ngo nkomeze kwita ku muryango we.

Nicki Minaj yakanyujijeho mu rukundo n’abantu batandukanye nka Safaree Samules,Drake,Eminem,Nas,Meek Mill n’abandi batandukanye.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa