skol
fortebet

Nsengiyumva François IGISUPUSUPU yarengeye he?

Yanditswe: Monday 02, Mar 2020

Sponsored Ad

Amezi agiye kuba 3 ntawuzi akanunu k’uyu muhanzi mu bikorwa bya muzika wabaye igihangange mukanya gato ariko ubu akaba atakivugwa nk’uko bari bimeze!

Sponsored Ad


Nsengiyumva yakunzwe nabenshi!
Umwaka ushize dufatiye kuri iyi taliki ya none uyu muhanzi ntiyasibaga mu matwi ya bamwe umunsi ku munsi bitewe n’indirimbo yaryoheye benshi yaje no kumwitirirwa Mariya Jane benshi batazira Igisupusupu yasohotse kuwa 15 Ukuboza 2018.

Iyi ndirimbo yatunguye irakundwa cyane kurusha n’izindi zagiye zisohorwa n’abari bazwi cyane kumurusha.

Iyi ndirimbo yaje kandi kumushyira ku gasongero ndetse ntasibe mu mitwe y’inkuru nyamukuru mu itangazamakuru ndetse n’imbuga nkoranyambaga byo mu Rwanda.

Nyamara, n’ubwo iyindirimbo yari ikunzwe hari n’abayinengaga ndetse bibasira uyu mugabo bakayirwanya bavuga ko yaririmbye amagambo y’urukozasoni bityo ngo yishe umuco kuko ntacyo yigishaga urubyiruko.

Abandi baramushyigikiye ari nabo bari benshi, bemezaga ko uyu mugabo yaririmbye ibyanyuze urubyiruko ndetse ko uretse kwijijisha ntacyo yavuze yihimbiye ahubwo yanditse ibiriho.

Mariya Jane yakurikiwe na Icange yabyinwe na benshi nayo yaje ikunzwe cyane ikaba yarasohotse kuwa 3 Gicurasi 2019.

Nyuma y’iyi ndirimbo yakurikiwe n’indi yishimiwe cyane yise Rwagitima amashusho yayo akaba yarafatiwe iwabo ku ivuko kwa Nsengiyumva Francois yasohotse kuwa 1 Kanama 2019.

Izi nizo ndirimbo wavuga ko arizo zagize uyu mugabo uwo ariwe uyu munsi wa none mu ruhando rwa muzika.

Nsengiyumva Igisupusupu aba he?

Mu gushaka kumenya aho Gisupusupu yarengeye muri muzika twagerageje kuvugana na bamwe mu banyamakuru b’imyidagaduro mu Rwanda ngo tumenye neza niba hari uheruka guca iryera mu muziki uyu mugabo w’iyo za Rwagitima.

Uwiduhaye Theos akorera Igihe.com yagize ati"Ugira ngo simperuka kumubona muri Iwacu Muzika" aho nakwibutsa ko Igisupusupu yaririmbye muri Iwacu muzika bwa nyuma kuwa 18 Kanama 2019.

Phill Peter akorera Isibo Tv yagize ati"Sha hashize igihe ntabwo muheruka pe! nkubwije ukuri ntago mbyibuka".

Emmalito akorera Royal FM yagize ati"Muheruka umwaka ushize aririmba muri Kigali Arena habaye umukino wa Basketball nibwo nge mperukira Igisupusupu"

Arsene akorera inyarwanda.com yagize ati"Muheruka muri Iwacu muzika"

Bona Kuku akorera Gennessis yagize ati"Sha Ugirango ntihaciyemo igihe kinini, urebye muheruka muri Iwacu na Muzika. muri uyu mwaka ntanarimwe ndamubona."

Iyamuremye Janvier akorera inyarwanda.com"Sha muheruka umwaka ushize pe! igihe asohora indirimbo Mutesi"

Nyuma yo kubaza aba banyamakuru bose twagerageje guhamagara umujyanama we bwana Alain Mukuralinda ariko inshuro zose twamuhamagaye ntiyigeze icamo.

VIDEO:NSENGIYUMVA IGISUPUSUPU ABA HE?

Ibitekerezo

  • Uyu mutes yazize karasira aimable. Kuva yamuteranya na leta byahise birangira. Muribuka avuga ukuntu ngo leta yirirwa irangaza abantu ikoresheje gisupusupu n abandi!!!! Ni agahoma munwa

    Ubwose wanditse iki?

    Gisupusupu nubundi niyo mwamamaza cyane mukamushakisha akagaruka muruhando mbona ibyiwe ntakurama bifite kuko ntanyigisho uretse ibishegu gusaaaa

    RWOSE MUKURALINDA NIYONGERE AMURENGERE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa