skol
fortebet

Perezida Magufuli yikuye ingofero ye ayambika Diamond ku mugaragaro nawe ayishyira mu kabati k’ibihembo amaze gutwara

Yanditswe: Tuesday 08, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Tanzania, Dr John Pombe Magufuli ,yahamagaye umuhanzi Diamond Platnumz imbere y’abantu benshi, akuramo ingofero yari yambaye arayimwambika hanyuma n’uyu muhanzi ayishyira mu kabati k’ibihembo amaze guhabwa kubera muzika.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Mbere taliki ya 7 Nzeri 2020, ubwo Magufuli yari mu bikorwa byo kwiyamamariza manda ya kabiri mu mujyi wa Mwanza, Diamond yari umwe mu bahanzi bagombaga gususurutsa abitabiriye ibi birori.

Diamond usanzwe ari umufana wa Magufuli,yasusurukije abantu bo muri aka gace,arangije kuririmba nibwo yahamagawe na Perezida magufuli amusaba gukuramo ingofero y’urubaraza yari yambaye amwambika iy’ishyaka rya CCM y’icyatsi.

Diamond abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yagaragaje ko yishimiye iyi mpano yahawe n’umukuru w’igihugu maze agira ati "Urakoze cyane Bwana Perezida Dr. John Pombe Magufuli .. iyi ingofero isobanuye byinshi kuri njye n’urubyiruko rwose rufite inzozi zitandukanye mu buzima .... Urakoze ku buyobozi bwawe bwo gukunda igihugu budufasha kugera ku ntego zacu."

Nyuma yo guhabwa iyi ngofero Diamond yagaragaje amashusho ari kuyishyira mu kabati asanzwe ashyiramo ibihembo bitandukanye yagiye ahabwa muri muzika.

Umubano wa Perezida Magufuli na Diamond Platnumz urashimishije kuko kuwa kabiri tariki 31 Ukuboza 2019,ubwo Diamond, yari yakoreye igitaramo gikomeye Kigoma ku ivuko,ageze hagati yifashishije telefoni ya Hmphrey Pole ahamagara Perezida Magufuli.

Yabanje kubaza abari bitabiriye igitaramo niba bakunda Perezida Magufuli bose bahanika amajwi bavuza n’akaruru k’ibyishimo bagaragaza kwishimira Perezida wabo.

Perezida Magufuli avugana na Diamond kuri telefoni, yashimiye abaturage ba Kigoma anabifuriza umwaka mushya muhire wa 2020, ababwira ko abakunda.

Yabwiye Diamond ko amukunda cyane by’umwihariko indirimbo ze amwifuriza imigisha, ishya n’ihirwe kuri we n’abaturage ba Kigoma.

Magufuli yavuze ko yifuzaga kwitabira iki gitaramo ariko ko bitewe n’ishingano atabonetse yohereje intumwa.

Yabwiye abaturage ba Kigoma kandi ko agikomeye ku isezerano ryo kububakira umuhanda w’ibirometero 310 wa kaburimbo.

Yagize ati “Ndagira ngo ubwire abaturage ba Kigoma ko ntabibagiwe umuhanda wabo w’ibirometero 310 uturuka aho Kigoma kugera Nyakanazi, ugiye gushyirwamo kaburimbo vuba aha. Ndagira ngo ngushimire cyane navuga ngo, murakoze”.

Tariki 13 Werurwe 2017 Perezida Magufuli yatunguye Diamond ari mu kiganiro cyitwa 360 kuri Televiziyo Clouds TV amuhamagara kuri telefoni. Iki gihe Diamond yavugaga ku ntangiriro y’umuziki we ndetse n’icyerekezo afite.

Magufuli yashimye Diamond ku bw’intambwe yateye mu muziki amwizeza ko azakomeza gushyigikira uruganda rw’umuziki n’urwa cinema. Yamushimiye kandi kuba arushaho kumenyakanisha Tanzania binyuze mu muziki.

Kuva mu 2015 Perezida Magufuli ari ku butegetsi yagiye agaragaza gushyigikira umuziki wa Tanzania. Mu Ukwakira 2019 yasabye Rajab Abdul Kahali [Harmonize] kwiyamamariza kuyobora kamwe mu turere dutandatu tugize Intara ya Mtwara muri Tanzania.

Yavuze ko yanyuzwe kandi yakunze indirimbo Harmonize yakoze akayimwitirira avugamo iterambere rya Tanzania rirangajwe imbere nawe.

Mu mashusho y’iyi ndirimbo uyu muhanzi yerekanye byinshi mu bikorwa by’iterambere Tanzania imaze kugeraho ku ngoma ya Perezida Magufuli. Yaririmbye kandi ashima Imana yabahaye umuyobozi mwiza, avuga ko bifuza gukomeza gutera imbere umunsi ku munsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa