skol
fortebet

Perezida Museveni agiye gukorana indirimbo n’abahanzi babiri bakomeye muri USA

Yanditswe: Monday 02, Dec 2019

Sponsored Ad

Mu gihe habura igihe gito ngo amatora abe muri Uganda,perezida Museveni yiyemeje kugaruka mu muziki aho ashaka gukorana indirimbo n’ibyamamare ku isi birimo Kanye West na Lionel Richie.

Sponsored Ad

Perezida Museveni wamamaye mu ndirimbo Another Rap,ngo yanze gukorana indirimbo na Chris Brown kubera imiririmbire ye adakunda ariko ngo yiteguye gukorana na Lionel Richie na Kanye West nkuko umuhagarariye mu muziki, Balaam Barugahara,yabitangarije ikinyamakuru Blizz.

Balaam yagize ati “Turi gukorana na Lionel Richie na Kanye West.Twashatse gukorana indirimbo na Chris Brown ariko muzehe yarabyanze kubera ko adakunda indirimbo ze n’injyana ye.”

Mu mwaka wa 2016,Museveni yakoze indirimbo yitwa ’Tubonga naawe’ ariko kuri ubu arashaka gukora indirimbo yo ku rwego mpuzamahanga ariyo mpamvu ari mu biganiro n’aba bahanzi babiri bakomeye ku isi.

Balaam yavuze ko abaraperi bakomeye muri Uganda barimo GNL Zamba basabye Museveni ko bakorana indirimbo abatera utwatsi ariyo mpamvu ashaka gukorana na Kanye West wasuye Uganda mu mwaka ushize akahafatira amashusho y’indirimbo ze na Lionel Richie usaziye muri Muzika.

Museveni ngo ashobora gukorana indirimbo n’umukongomani witwa Kanda Bongo Man kuko ngo yakunze indirimbo ze cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa