skol
fortebet

Platini yateye umugongo mugenzi we TMC

Yanditswe: Friday 10, Jan 2020

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi Nemeye Platini ubarizwa mu itsinda rya Dream Boys ubu ari mu gihugu cya Tanzania aho ari gukorana indirimbo n’umuhanzi uri mu bakunzwe cyane muri iki gihugu witwa Raymond Shaban Mwakyusa uzwi nka Rayvanny.

Sponsored Ad

Benshi mu bakunzi ba Dream Boys batangiye kuvuga ko iri tsinda naryo ryaba rigeze mu marembera nyuma y’uko nta ndirimbo baheruka gusohora bayihuriyeho ndetse hakaba hari n’amakuru ari kuvugwa ko Mujyanama Claude [TMC] yaba agiye kujya kwibera muri Amerika naho Platini agasigara akora umuziki wenyine.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki ya 09 Mutarama 2020 nibwo Nemeye Platini abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yatangaje ko ari muri Tanzania maze ashyiraho ifoto we na Rivanny bari kumwe mu kamodoka.

Rayvanny ni umunyamuziki usanzwe ari umwanditsi akaba n’umuririmbyi w’indirimbo ukomeye ubarizwa muri Label ya Wasaffi WCB Record ya Diamond Platnumz.

Rayvanny agiye gukorana indirimbo na Platini mu gihe asanzwe anafitanye iyitwa ‘Got It’ na Saffi Madiba uherutse gutandukana na The Mane Music ndetse hakaba hari n’iyi aherutse gukorana na Meddy itari yajya hanze kuko bayifatiye amashusho mu Ukuboza umwaka ushize.

Rayvanny w’imyaka 27 y’amavuko yamamariye ku ndirimbo ze zitandukanye nka ‘Kwetu’, ‘Mwanza’, ‘Tetema’ n’izindi nyinshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa