skol
fortebet

Platini yavuze akarengane yahuye nako mu Mavubi y’abato bigatuma azinukwa umupira w’amaguru

Yanditswe: Thursday 06, Feb 2020

Sponsored Ad

Umuhanzi Nemeye Platini yavuze ko yakuze akina umupira w’amaguru ndetse agera ku rwego rwo gutoranywa mu bakiri bato b’Amavubi gusa birangira umwanya we utwawe n’abantu atamenye aho baturutse.

Sponsored Ad

Mu kiganiro yahaye IGIHE dukesha iyi nkuru, Platini yavuze ko acyiga mu mashuri yisumbuye yahuye n’akarengane ubwo yahamagarwaga mu ikipe y’Igihugu amavubi y’Abatarengeje imyaka 15, bikarangira asimbujwe abatarakoze igeragezwa.

Ibi ngo byabaye kuri uyu musore igihe hatorwanywaga ikipe y’Igihugu y’abatarengeje imyaka 15 yagombaga kujyanwa mu myitozo muri Suède n’uwari umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu Bwana Roger Palmgren hagati ya 2004 na 2006

Yagize ati “Twari abasore nka 70, bagenda bakuramo hasigara 25 nari ndimo, ngiye kubona mbona bazanye abandi ntazi aho baturutse, ni uko twasezerewe. Mu by’ukuri si uko umupira wari wananiye ahubwo hajemo ibindi bintu ntazi.”

Iyi kipe Platini yakuwemo,yarimo Migi,Haruna n’abandi benshi baje kuba ibyamamare muri ruhago mu Rwanda ariyo mpamvu tutabura kwemeza ko uyu muhanzi yari afite impano ihebuje.

Platini wakinaga ku ruhande rw’iburyo asatira,yakiniye abato bo mu Intare FC, yakinaga mu cyiciro cya kabiri cya Shampiyona y’u Rwanda ariko ubu yabaye academy ya APR FC.

Platini yavuze ko yahise azinukwa ibyo gukina, atangira kuririmba ari nabyo byaje kumuviramo kuba icyamamare ndetse ubu abikora nk’akazi ke ka buri munsi mu itsinda rya Dream Boys.

Platini ngo yaje kureka burundu inzozi ze zo gukina umupira ubwo yari mu wa Gatandatu w’Amashuri yisumbuye nyuma yo kurwara imitsi y’akaguru k’iburyo. Ubu akora imyitozo yo gukina bisanzwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa