skol
fortebet

Sheebah Karungi yavuze impamvu atagira umusore bakundana kandi benshi baba bamushaka

Yanditswe: Wednesday 20, Nov 2019

Sponsored Ad

Umuhanzikazi Sheebah Karungi yavuze ko impamvu akiri ingaragu ndetse adateganya gushaka ari uko nta mugabo wo muri Uganda barahura ngo amwishimire abe yamwegurira umutima we.

Sponsored Ad

Uyu muhanzikazi uhagaze neza mu ndirimbo Sweet Sensation aherutse gukorana na Orezi, yabwiye Radio yo muri Uganda ko nta mugabo wo muri Uganda uramwemeza ariyo mpamvu akiri wenyine.

Yagize ati “Nta mukunzi mfite kuko muri iki gihugu ntarabona umugabo unkora ku mutima.Reka ibyo bihuha tubihagarike.”

Hamaze iminsi ibihuha bivugwa ko Sheebah yaba ari mu rukundo n’umwe mu bayobozi be muri TNS witwa Jeff gusa uyu muhanzikazi yabihakanye avuga ko nta mugabo wo muri Uganda yakundana nawe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa